× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dusengere EAC: Abakristu 2 barembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa bikomeye na bene wabo

Category: Amakuru  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Dusengere EAC: Abakristu 2 barembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa bikomeye na bene wabo

Abavandimwe babiri bahoze ari aba islam, akaba ari naryo dini ry’umuryango bavukamo, bakuniswe na bene wabo bikomeye nyuma yo kubafata basenga Yesu, muri Uganda.

Janet Tisuubiri w’imyaka 22, na mukuru we Ibrahim Musa Kakembo w’imyaka 23, bamaze igihe kitari gito mu bitaro, aho bari kwitabwaho n’abaganga bitewe no gukubitwa bikomeye na bene wabo nyuma yo kubafata basenga mu izina rya Yesu.

Aba bombi bari baravuye iwabo ku bw’impamvu z’akazi, bajya gukorera Mbale ari naho bakiriye agakiza. Amakuru avuga ko kugira ngo ibi bibe, mushiki wabo yarapfuye, biba ngombwa ko bajya gushyingura nk’abandi muri Bunya mu karere ka Mayuge ari naho ibi byose byabereye.

Kakembo yagize ati; "Twari tumaze gushyingura, ariko ni mugihe hacagaho ikiganiro njye na murumuna wange twakundaga kwumva, turacyumva maze umu pasteri wabwirizaga aratubwira ati ’nimwifatanye nanjye gusenga’ nuko dufunga amaso turasenga, umwe muri bakuru bacu yararaje asanga dusenga ahita ajya kubwira abandi ibiri kuba".

Nk’uko amakuru dukesha Morning stars abivuga, Kakembo akomeza avuga ko bahise baza babafata video, basoje barabahamagara bababaza ibyo barimo; ati "Bahise batubaza ibyo twarimo, baratubaza bati ’kubera iki mwasengaga mu izina rya Yesu’.

Ubwo bahise batangira kudukubita bikomeye, bamaze kuturembya kubera urusaku rwari rwinshi papa yahise aza arabaza ngo ’ni iki cyabereye hano, mubarekere aho batadupfira hano, ariko bamenyemo ko batakiri abana bange’. Nuko twasohowe mu nzu mu ijoro, ariko ku bw’amahirwe twatabawe na pastor wo muri Mbale"

Uganda ni igihugu cyemerera buri muntu kugira imyizerere ashaka, akaba anemerewe guhindura, akava mu idini rimwe akajya mu rindi, nubwo aba islam baho bo basa nk’abatabyemera, aba islam bagize 12% by’abanyagihugu kandi abenshi bakaba babarizwa mu Burasirazuba bw’igihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.