Imirimo myiza Pasiteri Theogene yakoze akiri mu isi ikomeje kwivugira mu muryango we.
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024 ni bwo inshuti z’umuryango wa Pasiteri Theogene zatunguye Mama pasiteri Uwanyana Asia bamukorera ibirori by’isabukuru. Uwanyana Asia yavutse kuri 13 Gashyantare mu mwaka 1993. Ni we mwana w’imfura mu muryango avukamo.
Mama wa Asia yashimye lmana avuga uburyo bitari byoroshye ati "Mutwite ndetse mubyara aho hose nabonye imbaraga z’lmana. Ndibuka umunsi umwe nabyaye uyu mwana abantu baravugaga ngo uyu mwana ni wowe wamubyaye, ariko naramubyaye kubera lmana. Niyo ituma batwita igatuma babyara nanjye yatumye ntwita ituma mbyara irabyemera".
Umuhanzi ufite indirimbo nziza cyane uzwi ku izina rya Mama Music ndetse ufite umugabo we na we wubatse izina mu ndirimbo zihimbaza lmana uzwi nka Mwene Gihome mu magambo ye yagize ati "Asia ndamushimira yatubereye nk’ikibaho twigiraho, umuvandimwe wanjye agira umutima wo kwihangana kandi ntajya ahindurwa n’ibihe".
Uwanyana Asia na we yahawe umwaya maze aterura agira ati: "Birasekeje ndi kuvuga nk’agahinja kuri uyu munsi wanjye ndanezerewe nshyimye lmana yo nyiri umugambi mwiza izi gutegura, nkashimira abantu bateguye uno munsi binkoze ku mutima no kubona inshuti yanjye nkunda Vedaste afite indirimbo nkunda ivuga ku rukundo rw’lmana, iriya
ndirimbo ndaririmba nkumva nuzuye umwuka wera ,....".
Umuhanzi Vedaste yaririmbiye Asia ndetse n’abari aho baramufasha yuzura umunezero muri we. Ni ikirori cyari kiganjemo amabara yateguraga umunsi ukurikiyeho wa Saint Valentin. Byari ibyishimo gusa.