× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Buri torero rigomba kugira umukozi uzi gufasha abantu kwirinda no kureka ibiyobyabwenge n’ibindi bibagira imbata - Pastor Rumenera

Category: Crusades  »  October 2023 »  Our Reporter

Buri torero rigomba kugira umukozi uzi gufasha abantu kwirinda no kureka ibiyobyabwenge n'ibindi bibagira imbata - Pastor Rumenera

Pastor Willy Rumenera washinze ndetse uyobora umuryango Comfort My People (CMP), akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda, yatangaje ibintu byafasha abatuye Isi kwirinda no kuzibukira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byose bibagira imbata.

Pastor Rumenera atangije urugamba rwo gufasha abantu kureka ibintu byose byabagira imbata, nyuma yo kwitabira ibiterane bibiri bikomeye byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki cyumweru, ari byo "Living Free" yabereye muri Tennessee ndetse na "Generation to generation" yabereye muri Iowa.

Igiterane "Living Free" cyatangiwemo inyigisho zifasha amatorero kwigisha abakristo n’abandi bose uko barwanya ikintu cyose cyabagira imbata. Ni mu gihe igiterane “Generation to Generation 2023" cyari kigamije mu gukagurira Itorero kuvuga ubutuwa bwiza bwa Yesu (Mission).

Pastor Willy Rumenera, Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Comfort My People ku Isi ndetse na Tisha Boney, Perezidante wa Comfort My People International USA, ni bamwe mu babwirije muri ibi biterane byahuje abakozi b’Imana baturutse ku migabane itandukanye ku bw’ishyaka ry’Ubwami bw’Imana.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Willy Rumenera yavuze iby’ingenzi bahakuye nk’impamba izabasubiza mu bihugu byabo ndetse ikazabera n’umugisha amatorero ya Gikristo mu bihugu babarizwamo. Ku isonga, yavuze ko "Itorero rigomba kugenda (We must go to the nations)".

Yakomeje ati "Itorero rigomba guhindura ’communote’ riherereyemo (Yesu yaravuze ngo duhere i Yerusalemu). Itorero rigomba kureka ubwoba kuko dufite umufasha ari we Muka Wera. Zekariya 4:6 Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga!".

Yavuze kandi ko mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge, buri torero rikwiye guhaguruka ibakwe. Aragira ati "Itorero ryose nanone rigomba kugira umukozi uzi gufasha abantu kwirinda no kureka ibiyobyabwenge n’ibindi bibagira imbata…".

Pastor Willy Rumenera yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge

Pastor Rumenera umaze iminsi muri Amerika muri ibi biterane bikomeye birimo n’icyo yabwirijemo muri Tennessee, avuga ko byombi byari bijyane no gufasha amatorero gufasha abantu kwirinda no kureka ibiyobyabwenge cyangwa ikintu cyose cyakugira imbata (Life- Controlling Problems)".

Ibyo bintu bibata abantu bikabagiraho ijambo, bikwiriye guhagurukirwa mu kurwanywa byihanukiriye. Harimo ibiyobyabwenge, kubatwa n’ubusambanyi, urusimbi, kunywa itabi, kurya nabi n’ibindi. Harimo kandi ibyiyumvo bibi nk’umujinya n’ubwoba, agahinda gakabije, kwiheba, gucika intege n’ibindi.

Pastor Rumenera ati "Imana ikeneye gufasha abantu kubohoka (to be free). Icyo abantu dusabwa gukora kuri mu Abaroma 12:2 "Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose".

Umukozi w’Imana Rumenera arasaba abantu guhanga amaso kuri Yesu (Focus on Jesus) nawe "akaduhindura imitima". Arakomeza ati "Niwe gusa (Yesu) ushobora guhindura umutima w’Umutu (Transformation). Uwakundaga ibiyobyabwenge, akabohoka". Yavuze ko ava muri Iowa yerekera Oklahoma kuwa Gatanu, nyuma yaho akaba ari bwo azagaruka mu Rwanda.

Pastor Willy Rumenera umaze gufasha abarenga 100 kureka ibiyobyabwenge, mu buhamya bwe avuga ko atageze anywa ibiyobyabwenge n’inshuro n’imwe. Yavuze ko iyerekwa ryo gufasha abantu kuva mu bubata bw’ibiyobyabwenge, ryaje "bitewe n’uko twajyaga muri gereza kubwiriza".

Asobanura ko ubwo babaga bageze muri gereza basangaga urubyiruko rwinshi ruriyo ari urwajyanyweyo kubera ibiyobyabwenge, "dushaka kubafasha, twegera Polisi ku Kacyiru baradushyigikira, batubwira ko bifuzaga ko insengero n’abapasiteri nabo bagira icyo babikoraho”.

Yahishuye ibanga bakoresha mu gufasha uwabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo burundu, avuga ko aba agomba kumara umwaka muri sentere yabo adasohoka, yiga ijambo ry’Imana bakanamutoza no gusenga. Yatangaje ko abarangiza aya masomo, bamwe muri bo basubira mu mashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza no mu yindi mirimo inyuranye.

Mu nama mpuzamahanga “Executive Council Meeting” yateguwe na Teen Challenge, yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa Kanama 2023, ingingo nyamukuru yari ugushaka ingamba zo gufasha abantu babaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo babivemo burundu.

Impamvu ni uko ibiyobyabwenge biri kwca abantu benshi ku Isi aho mu masegonda 60 gusa hapfa abantu 7, naho mu isaha imwe hakaba hapfa abantu 420. Ku munsi umwe ni ukuvuga mu masaha 24 gusa, ibiyobyabwenge byivugana abagera ku bihumbi icumi (10,000).

Ni umubare uri hejuru cyane, akaba ariyo mpamvu Isi yose ihangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kwiyongera umunsi ku wundi cyane cyane mu rubyiruko aho bamwe babyishoramo bitewe n’ikigare, bandi bagashukwa ko bahabonera amahoro.

Gufasha ababaswe n’ibyobyebwenge bakabasha kubivamo ndetse no kwigisha abatarabikoresha bakabwirwa ububi bwabyo bityo ntibabijyemo, ni bimwe mu byafasha Isi kudakomeza gutakaza abayituye bishwe n’ibiyobyabwenge.

Hatangwa impamvu zitandukanye zituma benshi bakomeza kwishora mu biyobyabwenge, aho bamwe bahuriza ku bushomeri, agahinda gakabije, ibibazo mu miryango n’izindi. Pastor Willy Rumenera, Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda, yabwiye Paradise.rw uko abona iki kibazo.

Yavuze ko kwakira agakiza ukemerera Yesu Kristo aba akaganza muri wowe, ni yo ikomeye yonyine yafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abashakaga kubijyamo. Ati “Vide iri mu muntu yakuzuzwa n’Imana gusa. Igihe Imana itarimo, ushyiramo ibindi bigirwamana.”

Pasteur Willy Rumenera niwe washinze umuryango Comfort my People

Pasteur Willy Rumenera yafashije abantu 100 kuva mu biyobyabwenge

Pastor Willy Rumenera (CEO) uyobora Comfort My People ku Isi hamwe na Tisha Boney uyobora Comfort My People International USA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.