Muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo, habereye igiterane cyateguwe na CEP UR Gikondo.
Ni igiterane Ngarukamwaka kigamije gusengera abayobozi bashya b’uyu muryango wa CEP ndetse no gushimira abo basimbuye ku bw’ishyaka n’umurava bagaragaje mu kuyobora umukumbi w’uwiteka.
Iki giterane cyabaye ku cyumweru le 11/02/2024 kikaba cyabimburiwe n’amateraniro ya mu gitondo yatangiye saa mbiri n’igice za mugitondo.
Abitabiriye iki giterane bakaba bizihiwe mu ndirimbo z’amakorali nka Horeb Choir yabimburiye izindi mu kuvuka yaririmbye indirimbo zayo zikunzwe ziganjemo izo ha mbere nka "Igihe ni gito", "Tugufiyiye icyizere",n’izindi.
Ni mu gihe korale Salem iri mu zikunzwe cyane yaririmbye indirimbo nka "Iyaba Uwiteka", "Turi hafi yo gutaha", "Nzajya nishimira", "Barakomera", "Uyikomezeho" ndetse na "Arashinganye" ishimangira agaciro Imana iha umukiranutsi wayo.
Eli Elohe Worship Team ni itsinda rimaze kumenyerwa ko rifasha imitima iyo rigeze ku ruhimbi, naryo rikaba ryahesheje izina ry’Uwiteka mu ndirimbo zitandukanye. Korali Naioth ibarizwa mu itorero rya ADEPR Sgeem ifatwa nk’umuturanyi w’umuhanamuriro yaririmbye indirimbo zikunzwe cyane nka: "Turirimbe umusaraba", "Ufashe", "Twaviriwe n’umucyo", "Mana uri Imana" ndetse na "Hari umunsi umwe", ikaba inaherutse gusohora indirimbo nziza yiswe "Ni umunyakuri".
Iki giterane cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga burangajwe imbere na Pastor Eugene Rutagarama Umushumba mukuru w’iyi Paroisse ndetse na Bwate David Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR Sgeem.
Abitabiriye iki giterane bakaba barafashijwe n’ijambo ry’Imana bagaburiwe n’umushumba wa Paroisse Gatenga wigishije ijambo ry’Imana riboneka muri 1 Petero 2;2 &Ezekieli 16:4-6. Intego y’igiterane yari ikubiye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Yesaya 6:8.
Umwigisha yikije cyane ku kubaho ufite ubuzima butangira umuze mu buryo bw’Umwuka aho yibukije abitabiriye amateraniro ya mu gitondo ko ubuzima Imana ibashakamo ari ubwo kugaragaza Kristo Yesu aho bari hose n’aho bazakorera ku bataratangira akazi.
Yanabibukije kuba abantu badasanzwe mu maso y’Imana ndetse n’abantu. Nyuma y’iri jambo ry’Imana habonetse umunyago.
Mu giterane nyirizina habayeho umuhango ukomeye wo gusengera Komite nshya ya CEP UR Gikondo irangajwe imbere na Bwana Nsengiyumva Salimu wahererekanyije ububasha n’ibitabo na Bwana Ndihokubwayo Pascal.
Paradise.rw yaganiriye na Bwana Shema Venuste ukuriye Umuryango w’aba Post Cepiens bize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo.
Yavuzeko ubusanzwe umuhango wo gusengera Komite nshya no gushimira icyuye igihe ari umwe mu minsi mikuru CEP igira ibatwara imbaraga (ubushobozi mu buryo bw’amafaranga, umwanya ndetse n’izindi mbaraga kuko hakenerwa imyiteguro iri ku rwego rwo hejuru.
Yongeyeho ko impamvu nyir’izina ari uko aba ari umwanya mwiza wo gutanga raporo ku banyamuryango ndetse n’abafatanyabikorwa y’ibyo Komite ifatanije nk’abakristo ndetse n’abafatanya bikorwa yagezeho. Yagize ati: "N’ubwo bitagikorwa, kera wabaga ari n’umwanya wo guhiga kuri Komite".
Yunzemo ko ari umwanya wo gushimira Imana n’abafatanya ikorwa ndetse no gusabana (mu Mwuka kuko haba harimo n’Ijambo ry’Imana, indirimbo zisengeye ndetse no gusuhuzanya kubadaherukana).
Shema Venuste usanzwe akora Business yanashimiwe kuri uwo munsi ku bwo guhesha abantu batandukanye akazi dore ko ari we washinze akaba n’umuyobozi wa kompanyi yitwa "Mustard" ikora ibikorwa bijyanye n’ubugenzuzi, ibaruramari, imisoro, n’ibindi.
Shema yasoje amasomo muri UR Gikondo (yahoze yitwa SFB) mu mwaka wa 2007. Yabaye President wa mbere wa CEP UR Gikondo. Kuri ubu ni urugingo rwa Kristo rubarizwa mu Itorero Local rya ADEPR (Nyarugenge International Service).
Shema Venuste yasoje ikiganiro kirambuye yagiranye na Paradise ashimira abanyamuryango ba CEP UR Gikondo ku bw’uruhare ntagereranywa bagira mu bikorwa bitandukanye by’uyu muryango. (Byinshi twaganiriye birimo n’icyerecyezo cy’urwego ayoboye tuzakibagezaho mu nkuru yacu ikurikira).
Uhereye Ibumoso: Committe Icyuye igihe - President: Pascal Ndihokubwayo, Salim wari Visi Perezida ushinzwe ivuganutumwa n’amasengesho, hagakurikiraho Irlette Uwitonze (2nd Visi Perezida ushinzwe imibereho myiza; Umutesi Josiane (Umwanditsi), Irera Aroon; Ishimwe Dieudonne (Umujyanama ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho) ndetse na Jeannette Uzayisenga (Umujyanama ushinzwe imyitwarire)
Uhereye ibumoso: Nsengiyumva Salim (Perezida); Ndayambaje Olivier (Vice President wa 1); Ishimwe Esther (Vice president wa 2); Secretaire Aline Mutuyimana; Mwirinzi Ruth (Umubitsi); Ennock Igiraneza (Umujyanama ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho) ndetse na Umuhire Chantal (Umujyanama ushinzwe imyitwarire).
Byari umunezero mwinsh mu giterane cyo gusengera Komite nshya no gushimira iyacyuye igihe