× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Buri wese yahawe italanto, iyo utayikoresheje Uwiteka arayikwaka akayiha undi - Mahoro Isaac

Category: Words of Wisdom  »  October 2023 »  Our Reporter

Buri wese yahawe italanto, iyo utayikoresheje Uwiteka arayikwaka akayiha undi - Mahoro Isaac

Umuramyi Mahoro Isaac ubarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, yasangije ku mbuga nkoranyambaga amagambo y’ubwenge, akangurira abantu gukoresha italanto bahawe n’Imana.

Mahoro Isaac yanditse ati "Buri wese yahawe impano (italanto), Uwiteka yishimira guha imigisha abakoresha Italanto yabo. Igihe cyose dutangiye kugira umurimo dukora, Umwami wacu aratwitura kuko Umutima we wuzuye urukundo. Kandi iyo udakoresheje impano ufite Uwiteka arayikwaka akayiha undi.

Imbaraga zose zidakoreshejwe ziragabanuka, zigashira urusorongo. Gukora ni bwo buzima, naho ubunebwe ni urupfu. Iyo dukoze ibyo kwihugiraho imbaraga zacu ziragabanuka, amaherezo zigashira. Uwanga gutanga icyo yahawe, amaherezo azasanga asigaye amara masa atagira icyo atanga. Mwakire Ijambo ry’Imana".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.