Tugiye kubagezaho amagambo y’ubwenge yavuzwe na Eric Shaba uri mu bavuga rikijyana kuri Twitter ndetse wanakoreye ibitangazamakuru birimo IGIHE na RBA.
Ubutumwa bukurikira ni bwo yanditse kuri Twitter tarik 03 Nzeri 2023:
Inzu nziza nini ya kadasitere yubakwa byibura mu kwezi kumwe, ikaba yuzuye neza. Gusa kuyisenya no kuba ibisigazwa byayo byamaze gukurwa mu kibanza bifata umunsi umwe wuzuye neza, ku buryo ugira ngo nta n’icyahigeze.
Izina, ubwema, igikundiro, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo uzwiho byarakuvunnye kubyubaka, ndetse bigufata igihe ariko akantu kamwe gusa ushobora gukora mu isegonda rimwe gashobora gutuma byose bibiranduka nk’ibitarigeze kubaho, ugahinduka ruvumwa.
None icyo ugiye kugambirira, gukora, kuvuga cyose, ujye ubanza ugitekereze kabiri, kuko cyaba intandaro ihamye yo guhirima kwawe.
Ngaho baho, icyumweru kikubere umweru!