Itahiwacu Bruce Melodie uririmba indirimbo zisanzwe (secular), yatangaje impamvu indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yakoranye na Meddy itabonetse kuri album.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yasobanuye ko ibintu byose umuntu yifuza atari ko bigenda, cyane cyane mu gukora no guhitamo indirimbo zizajya kuri album. Indirimbo yakoranye na Meddy yifuzaga ko ijya kuri album, ariko ntibyakunze.
Impamvu nyamukuru yatanze, ni uko yakoze kuri album, indirimbo ye na Meddy itararangira. Yagize ati: “Iyo ndirimbo irahari, ariko ntiri kuri album. Meddy ni umuhanzi mukuru, afite byinshi ahugiyemo, nange ni uko, ariko izasohoka.”
Nyuma yuko Meddy ahindukiriye indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, ndetse akaba umuvugabutumwa, yakoze ibikorwa byinshi kandi apanga byinshi byo gukora imbere, ibyatumye ahuga cyane. Ibyo bikorwa birimo ibitaramo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n’ibyo ari gukorera mu migi ya Kanada muri uku Kuboza.
Bruce Melodie na we yahugiye muri byinshi, birimo ibitaramo yakoreye mu Rwanda, muri Kanada, ibyo ateganya muri Kenya n’ahandi, ukongeraho ko yakoraga kuri album, asohora indirimbo zifite amashusho, n’ibindi byatumye ahuga.
Ibi byose byabaye inzitizi ku ndirimbo yakoranye na Meddy, bituma badahuza (umwanya) neza ku buryo indirimbo yakorwa ikarangira ku rwego rwo gusohoka. Mu cyizere Bruce Melodie yatanze yagize ati: “Bitewe n’umwanya we, n’umwanya wange, indirimbo tuzayikora.” Muri make, bombi nibahuguka, bazayihugiraho.
Iyi ndirimbo yakoranye na Meddy iyaba yazaga kuri album, yari kuba ari indirimbo ya kabiri yo kuramya no guhimbaza Imana ije kuri album ye. Indi yitwa Nzaguha Umugisha, yo iri kuri album, ku mwanya wa 18, mu ndirimbo z’inyongera.
Nk’uko yabisobanuye, ni album buri wese yisangamo, ikaba ari yo mpamvu yayise Colorful Generation. Yagize ati: “Colorful ni uruvangitirane rw’amabara, bisobanuye ko indirimbo yose washaka, uko waba umeze kose, wakwisangamo.” Abakunda iziririmbira Imana, na bo bafitemo ibara ryabo.
Ni indirimbo avuga ko yitunganyirije ubwe, dore ko yigeze gukora akazi ko kuzitunganya (production), aboneraho no kongera kuvuga amagambo ahora avuga agira ati: “Buri uko ngerageje gukora indirimbo, nshiduka nakoze iyo kuramya.”
Mu bindi byavuzwe muri iyo nama, muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Universe kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024, bagarutse ku cyifuzo afite cyo kuzasazira mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, ngo ni yo ntego.
Nzaguha Umugisha, ibara ry’abakunda gospel muri album ya Bruce Melodie
Iyi foto yafotowe mu mpera z’umwaka wa 2023, ifatirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo Meddy, Bruce Melodie na Coach Gael ureberera Bruce Melodie bari bahuriyeyo, bakanatangira umushinga w’iyi ndirimbo itarabashije kuboneka kuri album.