Bishop Robert L. Carter ni umugabo, ndetse akaba na se w’abana bane n’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu Itorero International Bible Way Church of Jesus Christ, Inc., USA.
Uyu mushumba yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umuntu wo mu muryango we byibuze inshuro 600 kuva afite imyaka 7 ndetse anamutera inda.
Carter, ni umushumba mukuru ndetse akaba ari na we washinze itorero ryera rya Yesu Christ (Sanctuary Church of Jesus Christ", mu mujyi wa Houston, muri Texas, nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’ababwirizabutumwa.
Na we yabaye Musenyeri wa Diyosezi y’ikigobe cya International Bible Way Church of Jesus Christ, Inc., USA, ifite amatorero agera kuri 350 mu gihugu ndetse n’amatorero 600 ku isi yose, nk’uko amadini akorera muri Caroline y’Epfo abitangaza.
Carter w’imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa mbere akurikiranyweho gusambanya umwana uri hagati y’imyaka 14 na 17.
Inyandiko z’urukiko zavuze ko Carter yatangiye guhohotera uyu mwana wo mu muryango we muri 2008. Bivugwa ko yinjiye mu cyumba cy’umwana nijoro bigatuma amukorera imibonano mpuzabitsina.
Carter arashinjwa gukaza umurego mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango we, mu gihe uwahohotewe yujuje imyaka 16, icyemezo cyo guta muri yombi Carter cyavuze ko uwahohotewe yasamye kandi yibarutse rwihishwa umwana wa Carter.
Se w’uwahohotewe yavuze ko bitamenyekanye, avuze ko Carter yakuye umwana we mu bwangavu maze amutera inda amubyarira umwana. Se w’umukobwa yavuze ko umukobwa we yangiritse cyane kubera iryo hohoterwa, yigeze no kuba mu bitaro by’indwara zo mu mutwe.
Umwirondoro wa Pasiteri ku rubuga rwamamaza avuga ko azwi cyane mu bikorwa bye byo “gushinga amatorero, iterambere, no kuyobora amatorero.”
Byaje kugaragara ko mu butumwa bwa 2015, Carter yerekeje ku Byanditswe byo mu Abaroma 7 muri Bibiliya avuga ko yinubira akaga k’irari ry’umubiri we.
Bishop Robert L. Carter w’Itorero International Bible Way Church of Jesus Christ, Inc., USA.
Source: Christian Post