× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Biri gusohoza ubuhanuzi bwa Yesaya! Umugore w’imyaka 32 yakize SIDA burundu - Inkuru nziza ku Isi!

Category: Health  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Biri gusohoza ubuhanuzi bwa Yesaya! Umugore w'imyaka 32 yakize SIDA burundu - Inkuru nziza ku Isi!

Nk’uko ubuhanuzi bwa Yesaya (11:9) bwabivuze, mu minsi y’imperuka ubumenyi bwa benshi buzagwira, ni ko bimeze ubu. Byarushijeho kuba ukuri ubwo umugore w’imyaka 32 yakiraga SIDA, indwara yari yarananiranye.

Umugore w’imyaka 32 witwa Anele yakize burundu virusi iterwa na SIDA. Iki gikorwa cy’ubuvuzi cyakorewe muri Afurika y’Epfo kiratanga icyizere gikomeye cy’isohozwa ry’ubuhanuzi, kuko kigaragaza ko ubumenyi bw’ubuvuzi bugezweho bugenda bwiyongera mu buryo bw’igitangaza, nk’uko ubuhanuzi bwari bwaravuze ko “ubumenyi buzagwira muri iyi minsi.”

Anele yamenye ko yanduye virusi itera SIDA muri Gicurasi 2016, ubwo abaganga bo mu kigo cy’ubushakashatsi i Umlazi, mu Ntara ya KwaZulu-Natal, bamumenyesheje ibisubizo bigaragaza ubwandu. Yavuze ko icyo gihe yumvise ari akaga kaje mu buzima bwe kandi akabura icyizere. Yagize ati: "Nararize cyane, icyo gihe nari mfite imyaka 23 gusa, uwo munsi sinari meze neza na gato."

Mu 2022, hatangiye igeragezwa rishya ry’ubuvuzi rigamije gukuramo no kwica virusi aho yihishe mu mubiri hifashishijwe umuti wa vesatolimod, mu buryo bwitwa “kick and kill.” Abitabiriye igeragezwa bari abagore 20 barimo na Anele, bari bamaze imyaka irindwi bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi.

Umwarimu Krista Dong, ukorera muri Ragon Institute ya Mass General Brigham, MIT na Harvard, yasobanuye ko iyi nzira yari igamije guca ubwandu by’iyi ndwara mu mubiri. Ibi bigaragaza uburyo ubumenyi bw’ubuvuzi bugezweho bushobora gufasha Imana mu gutanga igisubizo cy’igitangaza, kuko abenshi bari bahangayikishijwe n’ubu burwayi butari bwakabonewe umuti.

Nyuma y’amezi make, abagore 16 basubiye ku miti kuko virusi yongeye kugaragara, abandi babiri bahitamo gusubira ku miti ku bushake bwabo. Ariko Anele, amaze imyaka irenga ibiri adafata imiti, nta virusi ikigaragara mu mubiri we.

Ibyavuye mu igeragezwa byatangajwe mu kinyamakuru The Lancet, byerekana ko abantu 10 ku Isi bafatwa nk’abakize virusi itera SIDA burundu. Ibi kandi byerekana ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwavuze ko ubumenyi buzagwira muri iyi minsi buri gushyirwa mu bikorwa, nk’uko Bibiliya ibivuga muri Yesaya 11:9: "Ntihazabaho ikibi, kandi igihugu cyose kizuzurwe ubumenyi bw’Imana nk’uko amazi akwira mu nyanja."

Uyu muti wakoreshejwe mu kuvura Anele witwa Vesatolimod. Uyu muti wakoreshwaga mu buryo bwa “kick and kill”, aho bari bagamije gushaka virusi yihishe mu mubiri no kuyirwanya, bagamije ko umuntu akira burundu virusi itera SIDA.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.