Umutwe w’iterabwoba wishe abakirisitu 15 mu bitero bagabye muri leta ya Kaduna ya Nijeriya.
Abitwaje intwaro ba Fulani n’abandi bo mu mutwe w’iterabwoba, kuri iki cyumweru bishe abakirisitu 15 bo muri leta ya Kaduna, muri Nigeria.
Ku wa gatatu, abagizi ba nabi bagabye igitero cyiganjemo abakirisitu, ahitwa Angwan Magaji, mu Ntara ya Kauru, bahitana abakristu batatu, nyuma yo gutera umudugudu wa Kigam, aho abandi batatu biciwe, nk’uko byatangajwe na Abel Habila Adamu, umuyobozi w’akarere. Yavuze ko hakomeretse abandi bane muri iyo midugudu yombi.
Adamu yagize ati: "Tubabajwe nuko abagizi ba nabi bakomeza kugaba ibitero ku bakristu bitwaje intwaro ndetse n’iterabwoba. Mu by’ukuri, igihugu cyacu kiva amaraso, kandi amaraso y’abakristo b’inzirakarengane". Arakomeza ati: "Ibi byagaragaje neza ko igihugu cyacu rwose kigoswe n’abanzi abaterabwoba n’abashumba."
Yasabye Guverinoma ya Nijeriya guhagarika byihutirwa ibitero simusiga byibasira abakristu bo muri leta ya Kaduna ndetse no mu tundi turere tw’igihugu aho ibikorwa by’iterabwoba bimaze kuba icyorezo.
Ati: “Abashumba bari bitwaje imbunda n’izindi ntwaro zica, bateye umudugudu ahagana mu ma saa moya z’umugoroba. mugihe abaturage barimo kwitegura kuryama. Mu bishwe harimo abana babiri.”
Samson Markus, umuyobozi w’abaturage muri Zangon Kataf. Samuel Achi, Perezida w’ishyirahamwe ry’iterambere ry’abaturage rya Atyap, na we yavuze ko abo bagabye igitero ari “amabandi y’abashumba ba Fulani” maze avuga ko batwitse amazu abiri.
Umuturage wo muri ako gace yavuze ko mu Ntara ya Kauru, aborozi ku wa mbere bateye umudugudu wa Kigam, bahitana abakristu batatu abandi batatu barakomereka. Robert Dodo yavuze ko icyo gitero cyabaye ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro. Abambuzi barashe umuntu wese babonye ubwo abaturage bahungaga mu ngo zabo kugira ngo bahunge.
Mu ntara ya Chikun, abaterabwoba ku ya 19 Nzeri bateye mu mudugudu wiganjemo abakirisitu Mararaban Rido, bashimuta abantu batandatu nyuma baza kwica undi mukirisitu ku wa gatandatu (23 Nzeri), nk’uko byatangajwe n’umuturage wo muri ako gace Alheri Magaji. Yavuze ko igitero cyo ku ya 19 Nzeri cyabaye ahagana mu ma saa saba.
Magaji yavuze ko aba bagizi ba nabi bashimuse umugore n’abana be batatu, maze ku wa Gatandatu ushize ahagana mu ma saa mbiri n’umugoroba, bagaruka bica undi muturage utaramenyekana.Umutima wanjye wacitsemo ibice igihumbi; nyamuneka udusabire".
Src: Christian Post