× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bibiliya ivuga iki ku kwikinisha?

Category: Pastors  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Bibiliya ivuga iki ku kwikinisha?

Abakirisitu bibaza icyo Bibiliya ivuga ku kwikinisha, mu gihe bamwe bavuga ko ubikora aba yishe Itegeko rya gatandatu muri 10 y’Imana, abandi bakavuga ko Imana ibyanga urunuka ndetse bakifashishisha imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, ariko mu by’ukuri Bibiliya ntiyigeze itomora ngo yemeze ko kwikinisha ari icyaha.

Kwikinisha ni igikorwa gikunze gukorwa na bamwe mu rubyiruko cyangwa abakuze, abagabo ndetse n’abagore. Abakora iki gikorwa bemeza ko bibagabanyiriza irari ry’imibonano mpuzabitsina.

Igisubizo cya Biliya ku kwikinisha

Urubuga rwa gotquestions dukesha iyi nkuru, ruvuga ko nta murongo n’umwe wa Bibiliya ugaragaza ko kwinisha ari icyaha cyangwa atari cyo.

Muri Bibiliya yera, mu gitabo cy’Itangiriro 38:9-10, ku bijyanye no kwikinisha handitse inkuru y’umugabo witwa Onani waryamanye n’umugore wa mukuru we, akarangiriza hanze kugira ngo atazungura mwene se. Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y’Uwiteka, na we aramwica.

Intang 38:8-10 "Yuda abwira Onani ati “Hungura muka mwene so, nk’uko bikwiriye umugabo wabo, ucikure mwene so.” Onani amenya yuko umwana atazaba uwe, nuko aryamanye na muka mwene se ashyira intanga hasi kugira ngo adacikura mwene se. Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y’Uwiteka, na we aramwica."

Bamwe basobanura uyu murongo bavuga ko “Kurangiriza hasi” ari icyaha. Ariko mu by’ukuri si byo Bibiliya yavuze kuri uriya murongo. Imana yahannye Onani kubera ko yarangirije hanze, yanga inshingano zo kuzungura mwene se wari warapfuye.

Uyu murongo ntuvuga ku kwikinisha ahubwo uvuga ku kuzungura cyangwa se gucikura umuryango.

Mu Ivanjili ya Matayo 5: 27-30 haranditse ngo “N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure.” Uyu murongo na wo ujya wifashishwa nk’uvuga ku kwikinisha bagaragaza ko ari icyaha.

Biragaragara neza ko uyu murongo uhabanye cyane no kwikinisha, ahubwo Yesu yari afite ikindi ashaka kuvuga, ariko yigisha kwirinda ibishuko bigusha mu byaha.

Kwikinisha ni ingaruko z’ibyo umuntu ahora atekereza ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’amafoto cyangwa amashushusho ya filimi z’urukozasoni, akaba ari ikibazo kigomba kuvurwa.

Muri Bilibiya Yera hari amahame avuga ku kwikinisha, nko mu Befeso 5: 3 handitswe ngo “Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera.”

Abakorinto 10:31, haranditse ngo “Namwe iyo murya cyangwa iyo munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. Niba ibyo mukora bidahesha Imana icyubahiro ntimugomba kubikora.”

Abaroma 14: 23 haranditse ngo “Kandi igikorwa cyose kidakoranwe kwizera kiba ari icyaha.” N’aho Abakorinto ba mbere 6:19: 20 ho bakagira bati “Tugomba kandi kwibuka ko imibiri yacu ari insengero z’Imana.”

Wibuke kandi ko ijambo ry’Imana ridusaba kwirinda icyaha n’igisa nacyo. Niba gusambana ari icyaha, ni gute wavuga ko kwikinisha atari icyaha kandi byose bisa? Imana idufashe.

Dushingiye ku mahame ya Bililiya, kwikinisha ni icyaha. Ntibihesha Imana icyubahiro, kuko ariyo nyiri imibiri yacu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.