Nyuma y’indirimbo "Urufatiro" ya Alicia na Germaine yakoze ku mitima ya benshi, aba baramyi babiri bateguje indirimbo nshya bise "Rugaba".
Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b’abakobwa bakiri bato bakomoka mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, bakaba babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira. Baherutse gushyira hanze indirimbo "Urufatiro", none ubu bagiye gushyira hanze iyo bise "Rugaba" itegererezanijwe amatsiko menshi n’abakunzi b’umuziki wabo.
Alicia na Germaine bamaze kuba Itsinda rya 2 ry’Abaramyi baririrmbana bava inda imwe, nyuma y’itsinda rya Dorcas na Vestine. Alicia na Germaine bamaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda batari bacye mu gihe gito ku bw’umurava bazanye mu kibuga cya Gospel.
Mu kiganiro Alicia yagiranye na Paradise ubwo binjiraga mu muziki, yijeje abakunzi babo byinshi byiza, ati: "Icyo twabwira abakunzi bacu, dufite byinshi twifuza kubasangiza turifuza ko batwereka ko badushyigikiye bakadutera imbaraga. lkindi twabwira abakunzi bacu ntabwo tuje ngo duhite tuzima ngo dukore indirimbo imwe birangire, ahubwo tubafitiye byinshi nyuma y’iyi ndirimbo".
Aba baramyi bombi baracyari abanyeshuri aho umukuru muri bo twafata nka Vestine ubu ari kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye aho yiga Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine twafata nka Dorcas ubu ari kwiga kuri
Group Scolaire Notre Dame D’Afrique Nyundo mu ndimi n’ubuvanganzo (LFK).
lri tsinda rifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza cyane cyane ku bantu benshi batabasha kubona umwanya wo gusoma Bibiliya cyangwa kujya mu rusengero, kuko indirimbo zifasha cyane kuba umuntu yatambutsa ubutumwa cyangwa yabwumva aho ari hose birafasha bitagombeye kujya mu rusengero."
Urufatiro ni indirimbo yagiye hanze kuri 17 Mata 2024 ikaba imaze kugira viewers 278,899
Alicia ari kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye aho yiga Medicine and Surgery
Germaine twafata nka Dorcas ubu Ari kwiga kuri Group Scolaire Notre Dame D’Afrique Nyundo mu ndimi n’ubuva
Aba baramyi bazanye imbaraga zidasanzwe mu kibuga cya Goapel