× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Beligique: Byinshi ku gitaramo "Family Gala Night" cyateguwe na Ev. Eliane Niyonagira

Category: Ministry  »  November 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Beligique: Byinshi ku gitaramo "Family Gala Night" cyateguwe na Ev. Eliane Niyonagira

Umuryango Family Corner uyoborwa na Evangeliste Eliane Niyonagira ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi wateguye igitaramo cyiswe "Family Gala Night giteganyijwe kuwa 07/12/2024 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro zo mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi.

Iki gitaramo kizabera ahitwa "Rue Charles Parentée 11", mu mujyi wa Anderlecht mu gihugu cy’u Bubirigi. Kwinjira ni 40£ regular) ndetse na 50€ (VIP). Cyateguwe n’umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umuvugabutumwa Eliane Niyonagira.

Family Corner (Inguni y’Umuryango cyangwa Imfuruka y’Umuryango) ni ahantu umuryango uganirira ibyo mu muryango ibibi n’ibyiza ndetse hagashakirwa ibisubizo by’ibitagenda neza n’inama zitandukanye zubaka umuryango uhesha Imana icyubahiro

Ishingwa ry’uyu muryango, ni iyerekwa rimaze igihe kinini ryagizwe n’uyu muvugabutumwa w’umunyarwandakazi kuva mu mwaka wa 2012. Family Corner ni umuryango washinzwe na Ev. Eliane abifashijwemo n’umutware we ndetse n’ababyeyi be bo mu Mwuka.

Aganira na Paradise, Ev. Eliane Niyonagira yavuze ko imvano y’iri yerekwa ari ukugira umuryango mwiza unezerewe kandi unezeza Imana. Yagarutse byimbitse kuri iki gitaramo "Family Gala Night" avuga ko kizarangwa no gufasha imiryango gusabana no gusangira.

Yagize ati: "Ni igitaramo kigamije gutangiza umugoroba w’umuryango, gutoza abagize umuryango kugirana ibihe byo gusabana no gusangira bagahuza urugwiro nk’ipfundo ry’ibyishimo, kikazabera i Bruxelle mu Bubiligi kuri Rue Charles parentée 11, 1070 Anderlecht".

Ev. Eliane Niyonagira yateguye umugoroba w’umuryango yise ’Family Gala Night’

Ku mvano y’iyerekwa, Ev. Eliane Niyonagira yagize ati: "Ni iyerekwa ryaturutse ku buhamya bw’imwe mu miryango tuzi, iyo twavutsemo, inshuti zacu ndetse no ku rugo rwacu byatumye iyerekwa ryaguka dutekereza umuryango muri rusange".

Avuga ko yateguye iki gitaramo nyuma yo gutekereza uburyo hari imiryango myinshi iri mu bwigunge, babayeho bibera mu kazi mu rugo nta mwanya wo gusohoka no kuganira no kwishimana, ati "Ntekereza ko uyu mugoroba waba mwiza ku muryango ndetse bakanahura n’aba Experts bazabafasha gushyiraho umugoroba w’umuryango uhoraho".

Ni igitaramo cyatumiwemo imiryango ifatwa nk’icyitegerezo mu buryo bw’umubiri no mu mwuka, abashumba n’abandi bakozi b’Imana buje impano y’ubwenge, impuguro, ijambo ry’Imana ndetse n’amavuta.

Famille Pastor Sugira Hubert ni umuryango w’aba Expert ndetse n’abashakashatsi beza ku cyatuma umuryango urushaho kubaho neza wishimye kandi wubaha Imana. Ni bamwe mu bazaganiriza abazitabira iki gitaramo kidasanzwe kigiye kubera mu Bubirigi.

Pastor Eric Ruhagararabahunga nawe utegerejwe muri iki gitaramo "Family Gala Night", ni umushumba ufite ubunararibonye mu byo gufasha abagize ihungabana dore ko ari kimwe mu bisenya imiryango myinshi.

Iyo umuryango wahungabanye unahungabanya abandi, bityo uba ukeneye abafashamyumvire kugira ngo wongere wikunde ubashe no gukunda abandi, akanaba umushumba ukunda gusenga no kubitoza abandi. Iyo ni imwe mu mpamvu hatumiwe Pastor Eric Ruhagararabahunga.

Famille Pasteur Aimable na Clarisse ni abashumba bakundanye bakiri abana kandi banafite urugo rwiza rw’intangarugero ku bandi mbese ni abagishwanama beza batoza abandi kubaka urugo rwubaha Imana. Nabo bategerejwe muri iki gitaramo cy’umuryango.

Tubibutse ko "Family Gala Night izaba tariki 07/12/2024 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro zo mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi. Izabera ahitwa "Rue Charles Parentée 11", mu mujyi wa Anderlecht mu gihugu cy’u Bubirigi.

Ev. Eliane Niyonagira hamwe n’umutware we

Eliane Niyonagira asanzwe ari n’umuhanzikazi mu muziki wa Gospel

Abatuye mu Bubirigi no mu bindi bihugu byegeranye bateguriwe Family Gala Night

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

DUHAYE ICUBAHIRO UHORAHO NYENINGABO WE UKOBANDANYA KWIHESHA ICUBAHIRO MU BUZIMA BWANYU NYUMA Y,URUGENDO RW,UBUZIMA, UBU AKABA AKIBANDANYA IGIKORWA CIWE GITEYE IGOMWE MURI COUPLE YANYU NDETSE NO BIBONDO VYANYU.
KUVYEREKEYE IYI EVENT, TWASHAKA KUBAZA IZOBA IRI LIVE NDIBAZA? KUGIRANGO CEUX QUI NE SONT CHEZ VOUS LÀ EN EUROPE PUISSENT FAIRE PARTIES DE VOUS KURI URYA MUGOROBA??

SI NON IBINDI NUKURI UHORAHO AKOMEZE ABATANGAZE..

SALUT À PAPA CLÉMENT....

Cyanditswe na: GILBERT+ LYDIA NGARAMBE   »   Kuwa 30/11/2024 15:31