"Australia, Genda ubeho", dore ugenderewe n’umuramyi mpuzamahanga w’umunyarwanda usizwe amavuta y’Imana ari we Israel Mbonyi mu bitaramo by’uruhererekane byiswe "Rise and shine Australia Tour 2023" byateguwe na Rise and Shine World Ministry iyoborwa na Bishop Justin Alain umunyarwanda utuye muri Australia.
Israel Mbonyi, umuhanzi wa Gospel y’u Rwanda uzwi kandi ukunzwe, umaze kuba ubukombe, ndetse akaba ari we muhanzi rukumbi wa Gospel byibuze mu bantu icumi mu muhanda bagenda 8 bashobora kuba bazi indirimbo ze. Abatazi "Ku kagezi", bazi "Ibihe", abatazi "Ibihe" ntibabura ku menya "Hari ubuzima", "Karame", "Ku marembo", "Baho", "Yaratwimanye" n’izindi.
Uyu muhanzi ukunzwe mu buryo butangaje ku migabane yose, inkuru y’ibitaramo bizenguruka Australia yamenyekanye nyuma gato yo kugera muri Canada aho yari amaze iminsi akorerayo ibitaramo byagarutsweho cyane n’ibitangazamakuru bitandukanye kubera uburyo yishimiwe cyane.
Si byo gusa abakunzi be ibihumbi n’ibihumbi muri Canada bagaragaye bakoze Reels ndetse n’ama video abenshi bakunze kwita ko ari ayo gutwikisha ku mbuga nkoranya mbaga. Mu bitaramo Israel yateganyije uyu mwaka kandi ntitwakwibagirwa icya Noheli kizaba kuwa 25 Ukuboza muri BK Arena.
Mu gushaka kumenya byinshi ku bitaramo byiswe Rise and Shine Australia Tour 2023 biteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka mushya wa 2023 mu gihugu cya Australia, twegereye bamwe mu bashinzwe kubitegura baduha indorerwamo nziza mu nteguza ikomeye y’uyu muzenguruko w’ibitaramo by’ubutitsa uyu muhanzi ateganya muri Australia.
Icya mbere wamenya ni uko ibi bitaramo byose Israel Mbonyi azakorera muri iki gihugu yafashijwe kubitegura na Minisiteri y’ivugabutumwa ku isi yitwa Rise and Shine World (ifite icyicaro muri Australia), ikaba yarateguye ibi bitaramo ku bufatanye na Jam Global Events bakunze gukorana dore ko ari abo bafatanyije gutegura irushanwa RSW Talent Hunt.
Muri ibi bitaramo byose ntabwo uyu muhanzi azaba ari wenyine kuko azafatikanya n’abandi bahanzi bakunzwe muri Gospel cyane cyane abanyarwanda batuye ku mugabane wa Oceania aha twavuga nka Charles Kagame wakunzwe n’abatari bake mu ndirimbo "Amakuru" n’izindi akaba anaherutse mu Rwanda mu minsi ya vuba.
Tubibutse ko Rise and Shine Worl Ministry ari nayo itegura amarushanwa yitwa RSW Talent Hunt arimo kubera mu Rwanda agamije kuzamura impano y’abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Umunyempano uzahiga abandi azahembwa Miliyoni icumi (10M) z’amanyarwanda. Iri rushanwa rizashyirwaho akadomo muri Mutarama 2023.
Ni ubwa mbere Israel Mbonyi agiye kuzenguruka Australia ataramira abayituye
Australia ni kimwe mu bihugu biri ku mugabane wa Oceania kibarizwamo abanyarwnda benshi ndetse benshi muri bo bakunda kugaragaza ko banyotewe no kuba bataramirwa n’abahanzi baturutse iwabo mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro umuhanzi ukunzwe n’abatari bake, abakuru ndetse n’abato, Israel Mbonyi, agiye kubamara icyaka bamaranye igihe kinini dore ko yavuze ko atagiye kubasogongeza ngo ataramire mu ntara imwe asige izindi zinyotewe, ahubwo yiyemeje ko abafite inyota yo gufatanya nawe kuramya no guhimbaza Imana batuye muri Australia yose azabageraho.
Mbonyi azazenguruka intara zirimo:
– Brisbane
– Sydney
– Perth
– Melbourne
– Adelaide.
Mboyi yabajijwe niba ibitaramo amazemo iminsi muri Canada ndetse n’icyo afite kuri Noheli muri BK Arena bitazatuma ananirwa ku buryo byazamugora kuzenguruka Australia yose, amara impungenge abantu, avuga ko nyuma y’igitaramo afite i Kigali azafata iminsi mike akaruhuka dore ko nawe yemera ko azaba ananiwe hanyuma akitegura kwerekeza muri Australia.
Bigaragara ko abatuye muri Australia n’abandi bose bazitabira ibi bitaramo bafite inyota yo kubona Israel Mbonyi amaso ku yandi bafatanya kuramya Imana nawe. Bisa n’aho amatsiko ari menshi cyane kuri bo dore ko ari ubwa mbere uyu muramyi waririmbye ’Genda ubeho’ mu ndirimbo ye "Baho", azaba akandagiye muri iki gihugu ndetse no ku mugabane wa Oceania muri rusange.
Bishop Justin Alain, umuyobozi mukuru wa Rise and Shine World Ministry yateguriye Israel Mbonyi ibi bitaramo byo muri Australia, yabwiye Paradise.rw ko ibi bitaramo bitazagarukira gusa muri Australia ahubwo ku bwe afite inzozi ko ubutumwa bwiza bwamamara isi yose.
Mbonyi ari mu baramyi bo mu Karere bari gukora cyane muri iyi minsi
Kuri Noheli y’uyu mwaka Mbonyi azataramira abanyarwanda muri BK Arena
RYOHERWA N’INDIRIMBO "BAHO" YA ISRAEL MBONYI
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDAKUBABARIYE" YA ISRAEL MBONYI