× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apotre Yongwe yabwiwe ko inshingano z’ubupasitori yahawe yazitwayemo nabi, "ni imyitwarire iteye isoni"

Category: Pastors  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Apotre Yongwe yabwiwe ko inshingano z'ubupasitori yahawe yazitwayemo nabi, "ni imyitwarire iteye isoni"

Apôtre Yongwe ukurikiranyweho icyaha icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yavuze ko atari Imana ngo asubize ibyifuzo by’abantu asengera.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije Ubujurire bwa Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ku cyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Muri ubu bujurire yagaragajemo benshi bamurega ko ntashingiro ari ibibazo bindi byo kuruhande. Yagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bityo yasabye umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye kuzasuzumana ubushishozi dosiye ya Herelimana Joseph rugategeka ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gihinduka.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwavuze ko inshingano z’ubupasitori yahawe, yazitwayemo nabi ashaka inyungu ze bwite aho kuba inyungu z’itorero. Bwavuze ko ari imyitwarire iteye isoni ikwiye guhanirwa.

Yagaragaje ko ibikorwa yakoze mu bihe bitandukanye bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kuko yabanzaga kubwira abantu ko yabakorera ibitangaza ariko abamugannye akabaca amafaranga. Hemejwe ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 4 Ukuboza 2023.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Yatawe muri yombi ku itariki 01 Ukwakira 2023 nta muntu watanze ikirego. Ubugenzacyaha bwakiriye ikirego cya mbere amaze iminsi 5 afunze. Kuko ikirego cyaregewe ku itariki 6 Ukwakira 2023.

Apôtre Yongwe ni umwe mu batunzwe n’amaturo kuva mu 2013 nk’uko yabibwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku itariki 23 Ukwakira 2023.

Ubushinjacyaha bwari bwagejeje Apôtre Yongwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo busaba ko afungwa by’agateganyo kubera icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bwari bwagaragaje ko kumufunga by’agateganyo ari bwo buryo bwo gutuma adakomeza gukora icyo cyaha ndetse bikaba bitatuma abangamira iperereza.

Apôtre yahise ajuririra icyemezo cy’Urukiko cyo kumufunga by’agateganyo kubera ko atishimiye icyemezo cy’Urukiko hashingiwe ku kuba bamwe mu bamureze bari bafitanye amasezerano.

Yagaragaje ko kandi yajuriye kubera ko amategeko y’ifungwa ry’agateganyo atubahirijwe ndetse no kuba amashusho Urukiko rwashingiyeho atari akwiye kuba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Ni nyuma urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ku wa 26 Ukwakira 2023.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.