× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apostle Mignonne yatumiye Pastor Kayanja na Dr Ipyana muri "Thanksgiving" imaze kuba ubukombe

Category: Ministry  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Apostle Mignonne yatumiye Pastor Kayanja na Dr Ipyana muri "Thanksgiving" imaze kuba ubukombe

Muri uyu mwaka wa 2024, Itorero Noble Family Church (NFC) rifatanyije na Women Foundation Ministries (WFM), byose biyobowe na Apostle Mignonne Kabera, ryateguye igiterane kizahuriramo Umuvugabutumwa Kayanja n’Umuramyi Ipyana.

Apostle Mignonne, uzwiho gukorera Imana nk’umuco, yibanda cyane mu guteza imbere abagore, yongeye gutumira abantu bose mu giterane ngarukamwaka cy’amashimwe cya “Thanksgiving" kimaze kuba ubukombe dore ko cyamamaye cyane ndetse kikaba kimaze guhindurira benshi ubuzima binyuze mu bufasha bushyitse butangwa ku batishoboye.

Thanksgiving y’uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko ivuga ko ari Umwaka wo Kuguruka ku Mababa y’Ubuhanuzi, ishingiye ku murongo wo muri Yesaya 60:8, “Aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo?”

Iki giterane cy’amashimwe cyiswe “Thanksgiving in Action. Make it a Culture. (Gushima Mu Bikorwa, Bihindure Umuco)” kizaba ari umwanya wo kwishimira imigisha y’Imana no kwiga uko abantu bahindura ugushimira nk’ihame cyangwa umuco mu buzima bwa buri munsi.

Igitaramo cy’Ugushima mu bikorwa, kizabera mu Intare Arena Conference ku wa 29 Ugushyingo 2024, kizatanga uburyo bwo gushimira Imana ku migisha yayo kandi gishyigikira insanganyamatsiko igira iti: “Igipimo cyuzuye “ ishingiye mu Baroma 15:29 hagira hati: “Kandi nzi yuko ubwo nzaza aho muri, nzazana umugisha wa Kristo ugwiriye.”

Iki gitaramo cyahaye buri wese amahirwe yo kwinjira ku buntu, bituma kiba icy’Abakristo bose aho gushingira gusa kuri Noble Family Church. Kwiyandikisha ni ukohereza ijambo “Hi” kuri WhatsApp +12137864027.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abashyitsi badasanzwe bazigisha Ijambo ry’Imana ririmo umugisha n’ubuhanuzi:
• Pastor Robert Kayanja wo muri Uganda, umwigisha ukomeye uzwi mu gutangaza ubutumwa bufite imbaraga.
• Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania, umuhanzi w’umuhanga cyane wamamaye mu ndirimbo nyinshi zirangajwe imbere n’iyitwa Niseme Nini imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 19.
Umuhuzabikorwa w’iki gitaramo ni Apostle Mignonne Kabera, umuyobozi w’itorero Noble Family Church.
Igitaramo Nyir’izina:
o Igihe cyo Gufungura Iminyango: 3:00 PM
o Itangira ry’Igitaramo: 5:00 PM kuri Intare Arena

Hazaba harimo no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ku bufatanye n’itsinda ryitwa Development Voice, rizava mu Burundi.

Abakristo b’ingeri zose batumiwe muri Intare Arena Conference ku wa 29 Ugushyingo 2024, kugira ngo bazafatanye muri iki gikorwa cy’ishimwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.