Rev Baho Isaie Uwihirwe, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ivugabutumwa witwa Baho Global Mission, yagaragaje inzu y’agatangaza yatangiye kubaka izaba irimo icyumba cy’amasengesho, za Office, Isomero n’ibindi.
Mu butumwa yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, Rev Baho Isaie yatangiye asuhuza abakozi b’Imana bose, inshuti ze ndetse n’umuryango we, arangije abaha inkuru ashyushye ajyanye n’imirimo ahugiyemo muri iyi minsi.
Ati "Reka dutere intambwe yo Kwizera dufatanyije mu gihe duhindura igihugu. Nyamuneka dukeneye amasengesho yawe n’inkunga yawe kuri uyu mushinga w’inyubako .... Tuzakoresha iyi nyubako kugira ngo tugere ku baturage bacu mu rukundo rw’Imana kandi tuzane ububyutse muri sosiyete".
Yakomeje avuga ko "Ubuzima bw’abantu benshi buzahinduka, cyane cyane abana, urubyiruko n’imiryango muri rusange". Aragira ati "Tuzatoza abantu kandi twohereze Abavugabutumwa ahantu hose kugira ngo dusangire urukundo rw’Imana no kuzana Ububyutse".
Rev Baho Isaie uzwi mu biterane by’imbaraga by’umuryango A Light to the Nations, byitabirwa b’abantu babarizwa mu bihumbi n’ibihumbi, aho aba ari ku ruhembe rw’ababitegura, avuga ko iyi nyubako yatangiye kubaka izakoreshwa mu gusengera ububyutse.
Rev Baho ukorea umurimo w’Imana muri Agape Evangelistic Pentecost Church, ati "Tuzakoresha iyi nyubako dusenge ububyutse no kuramya no guhimbaza Imana". Yasobanuye ko iyi nyubako izaba ifite Salle, Biro, Icyumba cyo gusengeramo, Isomero, Igikoni n’ibindi".
Yavuze ko hakenewe "amasengesho yawe n’inkunga". Yasabye ko buri umwe wakwifuza kumushyigikira, yamumenyesha uburyo n’igihe inkunga izatangwamo. Yatanze Email ye ariyo: [email protected] anabaha WhatsApp ye ariyo +250788438395.
Yanavuze ko inkunga ishobora kunyuzwa kuri Mpesa, Remit World, Western union, MoneyGram cyangwa cheque. Ati "Imana iguhe umugisha".
Paradise yamenye amakuru avuga ko iyi nyubako iri kubakwa na Rev Isaie, yitwa The Love Centre- Rwanda.
Iyi nyubako niyuzura ni gutya izaba imeze
Rev Baho Isaie asanzwe ari n’umuhanzi
Rev Baho Isaie hamwe n’umufasha we ndetse na Ev. Dr Dana Morey
Rev Baho Isaie hamwe n’umuryango we