Umukristo uri mu irushanwa ryo kuririmba kuri televiziyo, "American Idol", yaririmbye "Imana ishimwe ndayishima" nyuma yo kugera muri Top 12
Nk’uko tubikesha Ryan foley, Megan Danielle wiyita "Umuririmbyi w’ umuchristo / Umwanditsi w’indirimbo ushaka gusangiza urukundo rwa Yesu" ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaye bwa mbere ku rwego rw’igihugu ubwo yari mu igeragezwa rye rya mbere muri "American Idol" ryabereye i Las Vegas, kuwa 19 Gashyantare.
Mu gihe ikibuga cy’abahatanira season ya 21 gikataje, Danielle ni umwe mu barushanwe 12 ba nyuma basigaye. Danielle amaze kumenyekana kuva yabona umwanya muri Top 12 ba mbere kuri iki gitaramo, yaririmbye "Thanks God, i do", ikaba ari iya Lauren Daigle.
Kuri iki gitaramo, Ryan Seacrest yagize ati: "Lauren Daigle ni we wanteye inkunga kandi aririmbana nanjye i Vegas, kandi kuri uyu mugoroba ndacyamugomba icyubahiro."
Ku wa kabiri, ku rubuga rwa Instagram, Danielle yagaragaje ko yishimiye kuba "muri 12 ba mbere" mu marushanwa yo kuririmba maze ageza ubutumwa kuri Daigle ati: "Warakoze cyane kuba waranditse iyi ndirimbo kandi sinzigera ndeka kugushima."
Ubwo amajwi ye yatambukaga muri Gashyantare, uyu muhanzikazi w’imyaka 20 yibukije abari aho uburyo sekuru witabye Imana, we yabonaga ko afite impano nini mu buzima bwe, yamukuye mu tubari maze aramubwira ati "Ntabwo ari byo wowe ugomba gukora. "
Sekuru wa Danielle yaramubajije ati: "Ni gute ushobora kuririmbira Imana ukaririmbira aha?" Ikibazo cye cyamuteye guhindura inzira no kwibanda mu gukora umuziki wa gikristo.
Daigle yatunguye Danielle mu gihe yari arimo araririmba. Danielle na Daigle barangije gukora "You say" imbere y’abagize akanama nkemurampaka bose bahitamo gutora yego kugira ngo bamuzamure mu cyiciro gikurikira cy’amarushanwa.
Danielle yavuze amagambo ngo "Urakoze, Mana" ubwo ubwo yabonaga uwo afatiraho icyitegererezo ahageze.
Ubwo we hamwe n’abandi 20 ba Top 20 barushanwaga ku cyumweru, Danielle yaririmbye ‘’Holy water’’ ya The christian group we the kingdom.
Usibye Danielle, undi muhanzi w’umukirisitu yageze ku ntsinzi muri Season 21 ya "American Idol."