Mu muziki burya ni byiza guhanga agashya. Ubu, Drups Band igezweho muri iyi minsi, bashyize hanze indirimbo nshya bagaragaramo bambaye imyenda y’abakina karate mu gushimangira imbaraga z’Imana.
Itsinda rya Drups Band rimaze kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga mu miririmbire n’imicurangire, ryasohoye indirimbo yitwa ’Afite imbaraga Yesu’ aho bahisemo kwambara umwambaro tumenyereye mu bakina karate mu gushimangira ko Imana ari inyembaraga.
Iri tsinda ryatangiye mu mwaka wa 2020 ritangije n’Umucuranzi w’ingoma Mugisha Patrick aho yasubiragamo ibyo abandi bacuranze ndetse akanafasha abashaka kwiga gucuranga ingoma ku rubuga rwa YouTube yari yise Mugisha Drups.
Nyuma yaje kwakira n’Abaririmbyi mu mwaka wa 2021 bahita bakora itsinda rya Drups Band ubu rigizwe n’Abaririmbyi 9 ndetse n’Abacuranzi 4.
Mu mpera za 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Bethesda Holy Church aho bari batumiyemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises na Boanegers.
Ni igitaramo bise God First Edition One cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo barimo gushyira hanze harimo n’iyi Afite imbaraga ubu ndetse kikaba ari ngaruka mwaka nkuko gitangazwa n’Umuyobozi w’iri tsinda Mugisha Patrick.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati: "Indirimbo Afite imbaraga ikoze mu buryo bwa Live twayikoreye mu gitaramo God First Edtion one kandi ni ngaruka mwaka kuburyo ubu twatangiye no kwitegura God First Edition Two y’Uyu mwaka wa 2023."
Umwe mu bagize itsinda rya Drups Band akaba n’ushinzwe imiririmbire ari nawe wayoboye indirimbo Afite imbaraga, witwa Gentil Izere, yasobanuye impamvu yahisemo kwambara Kimono umwambaro utamenyerewe mu rusengero.
Yagize ati: "Mu by’ukuri Imana ifite imbaraga ndetse sinzi ko nabona uko nzivuga cyangwa uko nazisobanura ariko kubera ko Umukino wa Karate ubamo abanyembaraga nahisemo kwambara nkabo mu gushimangira imbaraga z’Imana zirenze cyane izabo."
Drups Band ikomeje ibikorwa byo kuririmba no gucuranga aho bafasha abandi bahanzi ndetse nabo bagakora ibikorwa byabo kuri ubu birangajwe imbere n’igitaramo mbaturamugabo bateganya mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AFITE IMBARAGA YESU" YA DRUPS BAND