Umuramyi umaze kuba ubukombe mu muziki, Aime Uwimana ufatirwaho icyitegererezo n’abahanzi nyarwanda hafi ya bose yazirikanye abakunzi be mu ndirimbo nshya yise "Ni uwigikundiro".
Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ni bwo Aime Uwimana yujuje imyaka 40 y’amavuko. Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka 24 yakiriye agakiza.
Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zigera hafi ku 100 ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio ndetse n’izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 100.
Mu myaka myinshi cyane Aime Uwimana amaze mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ibihangano bye byahembuye abantu babarizwa muri za Miliyoni. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nziza cyane imaze amasaha make hanze kuri channel ye ya YouTube.
Ni indirimbo yise "Ni uwigikundiro", yagiye hanze kuwa 05 Kanama 2024. Iyi ndirimbo yanejeje abakunzi bose basanzwe bakurikirana uyu muramyi dore ko ari indirimbo yuje amagambo meza Ari gukora ku mitima ya benshi.
Uyu muhanzi Aime Uwimana yakiriye agakiza mu mwaka 1993, atangirira umurimo w’Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari naho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w’Imana, yifatanya n’amatsinda y’abantu batandukanye, mu matorero atandukanye ndetse afatanya n’amatsinda yo kuramya abenshi tuzi nka (Worship teams).
Aime Uwimana amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki birimo na Groove Awards Rwanda yahawe nk’umwanditsi mwiza ndetse agahabwa ikindi gihembo nk’umuntu waharaniye impinduka mu muziki Gospel mu Rwanda. Aime Uwimana ni umugabo w’umugore umwe witwa Uwayezu Claire.
Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya ’Rwanda Christian Convention’.
Icyo giterane Aime Uwimana yatumiwemo gitegurwa n’amatorero ya Gikristo yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Amerika.
Aime Uwimana aherutse gushimirwa na Chryso Ndasingwa nk’umuhanzi ufatwa nk’uwaharuriye inzira benshi mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana kandi Aime Uwimana avuga ko yakozwe ku mutima n’igihembo yashyikirijwe na Chryso Ndasingwa. Mu minsi ishize yanahawe igihembo na Apotre Mignonne Kabera ku bw’umusanzu we muri Gospel mu myaka 15 by’umwihariko muri Women Foundation Ministries.
Aime Uwimana afite indirimbo nyinshi yagiye yandika ndetse zirakundwa cyane zigahindura ubuzima bwa benshi dusangamo: Ninjiye ahera, Turirimbire Uwiteka, Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Urwibutso, Umurima w’amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d’amour ,Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi nyinshi.
Aime Uwimana ni umuramyi abahanzi benshi bafatiraho icyitegererezo.