× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ahantu wahungira n’aho wakwirinda kujya niba uri Umukristo ushaka amahoro muri Amerika

Category: Leaders  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ahantu wahungira n'aho wakwirinda kujya niba uri Umukristo ushaka amahoro muri Amerika

Florida iza ku isonga mu kurengera uburenganzira bw’abemera Imana, West Virginia iyoboye mu kubusuzugura.

Raporo nshya yiswe “Religious Liberty in the States” yakozwe n’Ikigo Center for Religion, Culture, and Democracy gifatanyije na First Liberty Institute, yagaragaje uko Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirengera uburenganzira bw’abantu bwo gusenga no kugendera ku mutimanama wabo.

Florida ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kurengera iryo burenganzira, aho yatsindiye amanota 74.6%. Byaturutse ku mategeko mashya yashyizweho nko kurinda insengero mu bihe by’ibiza no kurengera abaganga banga gutanga serivisi zitajyanye n’imyemerere yabo. Guverineri Ron DeSantis yabyishimiye avuga ko “ubwisanzure bwo kwemera Imana ari inkingi y’Amerika.”

Izikurikiyeho ni Montana (70.6%), Illinois (68.8%), Ohio, Mississippi, Arkansas na South Carolina. Illinois yahoze ku mwanya wa mbere mu 2024, ariko yaramanutse kubera ko itashyizeho andi mategeko mashya nk’andi ma Leta zimwe zakoze.

Ku rundi ruhande, West Virginia yagaragajwe nk’iya nyuma mu kurengera ubwisanzure bw’amadini, aho ifite amanota 19.6%. Irakurikirwa na Wyoming, Michigan, Nebraska na Vermont. Abashakashatsi bavuga ko Leta 38 kuri 50 zifite munsi ya 50% by’amategeko arengera imyemerere.

Montana ni yo yateye imbere cyane kuva 2022, izamuka ku gipimo cya 30.8%, mu gihe Mississippi yagabanutseho cyane kuko yabuze amategeko mashya arengera abemera Imana.

Raporo yibutsa ko kurengera uburenganzira bw’abantu bwo gusenga uko bashaka ari ingenzi ku musingi w’igihugu.

Abashyigikiye uburenganzira bwo kwemera Imana bakoze igisa nk’imyigaragambyo yo gushima icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Amerika ku wa 30 Kamena 2014, i Chicago muri Leta ya Illinois. Icyo cyemezo cyari kijyanye n’urubanza rwari rwazanywe n’ikigo cyitwa Hobby Lobby gikomoka muri Oklahoma, gikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubugeni.

Iki kigo cyari cyanze kwishyurira abakozi bacyo ubwishingizi bukubiyemo imiti ikuramo inda n’iyo kuboneza urubyaro, kivuga ko binyuranyije n’ukwemera kw’abagituye. Urukiko rukuru rwafashe umwanzuro ku majwi 5 kuri 4 ko gutegeka ibi bigo by’imiryango kwishyura ubwo bwishingizi ari uguhonyora itegeko rya Leta rigenga ubwisanzure mu by’iyobokamana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.