× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abayobozi b’amadini basabye Trump gushyigikira Isirayeli ikigarurira uduce bavuga ko ari two “mutima wa Bibiliya”

Category: Leaders  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abayobozi b'amadini basabye Trump gushyigikira Isirayeli ikigarurira uduce bavuga ko ari two “mutima wa Bibiliya”

I Washington, D.C., mbere y’inama iteganyijwe hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump na Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Mbere, abayobozi b’amadini bamusabye gushyigikira ubusugire bwa Isirayeli kubera ko ari yo “mutima wa Bibiliya.”

Abarenga 200 mu bayobozi b’Abakirisitu bo muri Amerika bandikiye Trump bamusaba kudahwema gushyigikira uburenganzira bwa Isirayeli ku butaka bwa Yudeya na Samariya (ubu buzwi ku rwego mpuzamahanga nka Cisjordani / West Bank), bavuga ko ari "umutima wa Bibiliya" wa Isirayeli.

Ibaruwa yandikiwe Trump ku Cyumweru yatunganyijwe n’umuryango w’ivugabutumwa uharanira indangagaciro z’Abakirisitu, Family Research Council, usanzwe ukorera i Washington, mu gihe bivugwa ko Netanyahu agiye kongera kugaruka ku gitekerezo cyo kwigarurira igice cya Cisjordani, icyemezo Trump ubwe yavuze ko atazemera.

Mu ibaruwa bise "Turi ku ruhande rw’Umutima wa Bibiliya wa Isirayeli", abo bayobozi bagaragaje impungenge kuri bimwe mu bitekerezo birimo no mu nshuti za Isirayeli, bashinja gushaka "kugabanya" ubusugire bwayo no kuyishishikariza kwemera amahame bashimangira ko "azayitobera umutima wayo."

Basobanuye bati: “Kubuza cyangwa guca intege uburenganzira bwa Isirayeli ku butaka bwa Yudeya na Samariya ntibizazana amahoro; ahubwo bizatuma amakimbirane yongera kwiyongera, kandi bizateza ibyago ku Bayahudi ndetse n’Abanyapalestine bashaka amahoro by’ukuri.”

Abo bayobozi basabye Trump ko Amerika itagomba gufatanya n’abashaka “kwangiza ibyo Imana yashyizeho” kandi igikomeje gushyiraho.

Ibaruwa igira iti: “Bwana Perezida, tugusabye kwirinda igitutu cy’abashaka gukuramo Isirayeli urubavu buhoro buhoro, bagamije kwangiza ubutaka Imana yasezeranyije mu Byanditswe”.

Nubwo abo bayobozi b’ivugabutumwa basaba Trump kugendera ku “kuri kwa Bibiliya n’amateka,” Perezida Trump yavuze ko atazemerera Isirayeli kwigarurira Cisjordani: “Ntabwo nzabibemerera. Ibyo ntabwo bizaba. Byararangiye.” Ni ko Trump yabwiye abanyamakuru ku wa Kane ushize, yongeraho ko yaganiriye na Netanyahu ku kibazo ariko ko kwigarurira West Bank bitazaba.

Aba bayobozi bahamya ko Isirayeli ifite uburenganzira bwa gakondo ku butaka bwa Yudeya na Samariya, bagasaba ko butakwitwa "Cisjordani" kuko ari izina ryagaragaye gusa mu gihe cya Jordan, mu myaka 19 gusa, kuva 1948 kugeza 1967.

Umwe muri bo witwa Luke Moon yabisobanuye ati: “Ibi ni ibibaya Aburahamu yanyuragamo, ni ho Dawidi yaragiriraga intama, ni ho abahanuzi bavugiye ijambo ry’Imana.”

Ibyo bice, nk’uko babivuga, si amazina yahimbwe ahubwo ni umutima wa Bibiliya, bityo ko Isirayeli igomba gushyigikirwa mu gusubirana ubusugire bwayo.

Mu gusoza ibaruwa yabo, bayisinyeho bagira bati: “Nk’Abakirisitu duhagaze hamwe n’Abayahudi, tugusabye gukomeza gutanga ubuyobozi buhamye, wemera uburenganzira bwa Isirayeli ku butaka bwa Yudeya na Samariya. Iki cyemezo kizahuza n’ukuri kwa Bibiliya, kandi gishobora guteza imbere amahoro nyayo, yubakiye ku kuri aho kuba ku ndoto zitari iz’ukuri.”

Perezida Donald J. Trump yavugaga ijambo ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2020, mu cyumba cy’Uburasirazuba muri White House, aho batangarije ibikubiye mu mugambi wa guverinoma ya Trump ku mahoro yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.