Iyo uzengurutse imijyi y’uturere twose tw’igihugu usangamo udukiriro (ahakorerwa imirimo) y’ububaji, nyamara abenshi ntibazi inkomoko yaryo.
Guhundurirwa amazina k’utuce twahoze twitwa Udukinjiro tukitwa Udukiriro, byavuye ku iyerekwa ryahawe Bishop Jolly Murenzi uyoboye itorero rya Life Givers Ministries rikorera ahahoze ari mu gakinjiro yahinduye mu Gakiriro.
Ijambo gukinja ni Igiswahiri bisobanuye kwica, naho Kunyonyomba ni ukugenda gahoro, mbega nta mbaraga zirimo.
Abakozi bImana Bishop Jolly Murenzi na Apostle Jane Karamira ni bamwe mu bagore bazwi cyane mu kuzana impinduka mu ivugabutumwa hano muri Kigali, ahari imisozi ifite amazina mabi nka Gakinjiro na Kanyonyomba bayagangahuye akava kwitwa urupfu bakayita ubuzima.
Apostle Jane Karamira uyobora itorero rya Faith Evangelical yasanze ahitwa Kanyonyomba ahita Muvuduko, bituma ubuzima bwaho bugira umuvuduko kuko ntacyahakorerwaga ngo cyemere.
Iyo bavuze kugangahura ni nko kurogora ahantu habaye ibibi ukahashyira ibyiza, niho n’aba bakozi b’Imana bombi babifashijwemo n’abatware babo, bakoze ibikorwa byitiriwe iterambere ku gihugu nka Agakiriro.
N’abandi bakagobye kureba imisozi basengeraho igifite amazina mabi bayakuraho bakajya mu kirenge cy’abagore nk’aba b’indashyikirwa Bishop Jolly Murenzi na Apostle Jane Karamira Imana yahishuriye guhindura ahari urupfu hakaba ubuzima.
Bishop Jolly Murenzi hamwe n’umutware we
Apostle Jane Karamira hamwe n’umutware we