× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abaseminari bakuru barenga 500 bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho bari kumwe na Antoni Karidinali Kambanda

Category: Ministry  »  1 week ago »  Sarah Umutoni

Abaseminari bakuru barenga 500 bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho bari kumwe na Antoni Karidinali Kambanda

Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2024, Abaseminari bakuru barenga 500 bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho ku butaka butagatifu.

Aba Baseminari bari kumwe Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi na Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’abapadiri bayobora za seminari.

Mbere y’Igitambo cya Misa, abaseminari bakuru bahawe inyigisho n’Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro Myr Dushimurukundo Eugene igaruka ku mabonekerwa n’ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda wabaturiye igitambo cya misa, asobanura impamvu y’uru rugendo rw’abaseminari bakuru yavuze ko Uru rugendo rugamije gutura abaseminari bakuru Umubyeyi Bikira Mariya, bamuragiza umwaka w’amashuri batangiye 2024 – 2025, avuga ko kandi Inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda yahisemo uyu munsi ku mpamvu zigera kuri 3.

Yagize ati “Icya mbere Bikira Mariya yaratubwiye ngo musenge, musenge, musenge nta buryarya, ba faratiri musengane umutima ucyeye, umutima wa kivandimwe kandi mujye mumwiyambaza muvuge ishapule, iyi taliki rero ni umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari umunsi tuzirikano isengesho Bikira Mariya akunda.

Iyi nayo iri mu mpamvu twahisemo ko twajya duhurira hano I Kibeho. Indi mpamvu ni amateka y’abasaseridoti bacu ba mbere Padiri Balthazar Gafuku na Padiri Donathi Reberaho kuri iyi tariki nibwo bahawe ubusaseredoti , impamvu ya Gatatu ni ukumenya Bikira Mariya wa Kibeho waduhishuriye ko ari Nyina wa Jambo.’’

Yakomeje avuga ko baragije abafaratiri bose Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, Umwamikazi w’imitsindo udufasha gutsinda intambara turwana na Sekibi uba ushaka kutuyobya no kudutangira ngo tudahura na Kristu umukiza udufasha kurenga imitego n’ibishuko n’inzitizi umuntu ahura nabyo mu muhamagaro.

Yasabye abafaratiri kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya mu rugendo rwabo rugana ubusaseridoti, kuko afite aho ahuriye n’abasaseridoti, bitewe n’uko yabyaye Yezu Kirisitu umusaseredoti mukuru akamubashyikiriza, avuga ko kandi Umusaseridoti aba ahetse Kristu ku bitugu bye.

Ati”Umusaseridoti ahekera abantu Kirisitu ku bitugu akamubagezaho nk’uko Bikira Mariya yamuduhekeye n’umukiro akamutugezaho, ari nabyo umusaseridoti akomeza. Bikira Mariya, Yezu yaramuturaze aba umubyeyi w’abasaseridoti, bafaratiri rero ubwo mwitegura kuba intumwa za Yezu, mukaba intumwa z’Imana, Bikira Mariya abafashe kugira ngo muzasohoke mujya gusohoza ubutumwa.’’

Uretse seminari ya Nyumba itabonetse bitewe n’uko ari bwo bari kwakira abaseminari mu itangira ry’umwaka 2024 – 2025. Abayobozi ba Seminari nkuru uko ari 3 baje mu rugendo Nyobokamana bahawe umwanya bagaragaza uko iseminari zabo zihagaze n’uburere buhatangirwa.

Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Nyakibanda Padiri Gatera Emmanuel, yishimiye ko batangiye umwaka w’amashuri neza wa 2024 – 2025 bakaba banabashije kugera i Kibeho kwiyereka Umubyeyi Bikira Mariya, avuga ko Bikira Mariya ari umubyeyi wa Kiliziya, w’abasaseridoti n’uwabaseminari bakaba baje kumutura umuhamagaro wabo, no kwakira Impanuro ze za kibyeyi.

Agaruka ku iseminari nkuru ya Nyakibanda ahagarariye iri mu karere ka Huye mu murenge wa Gishamvu, akagari ka Nyakibanda mu mudugudu wa Byimana ikaba ihana imbibi n’akarere ka Nyaruguru yavuze ko iyi Seminari yavutse mu 1936, ikaba ifite abarezi 10, muri uyu mwaka bafite abafaratiri 160 n’abari muri stage 48 bose hamwe ni 208. Yakomeje avuga ko aba baseminari bagabanyije mu byiciro, ati “Mu mwaka wa mbere wa tewolojiya ni abaseminari 32, mu mwaka wa kabiri ni 50, mu mwaka wa Gatatu ni 31, mu mwaka wa Kane ni 47.’’

Agendeye ku mibare bafite yavuze ko bakiri bake aboneraho gusaba ababyeyi kubasabira kugira ngo babone n’abandi benshi ndetse n’abarimo babasabire kugira ngo bazakomeze inzira batangiye barusheho gukorera Nyagasani.

Umuyobozi wa seminari nkuru ya Philosophicum Kabgayi Padiri Mutuyimana Claudien yavuze ko bafite abarezi bagera kuri 7 n’abaseminari 237 ikaba ari Seminari ifite umwihariko wo kuba ifite abafaratiri bava mu madiyosezi anyuranye yo mu Rwanda.

Yagize ati “Muri Diyosezi ya Byumba haturukayo abaseminari 21, Butare 20, Cyangugu 20, Kabgayi 19, Kibungo 15, Arikidiyosezi ya Kigali ni 15, Nyundo 23, Ruhengeri 21. Hakaba n’imiryango y’abihayimana biga babamo imbere bagera kuri 5 n’abandi biga bataha mu miryango yabo bagera kuri 62, tugira kandi abakozi basanzwe 38 batuma ubuzima burushaho kugenda neza’’.

Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Rutongo akaba n’Umunyamabanga w’akanama k’abepiskopi gashinzwe abapadiri na Seminari nkuru Padiri Mariko Nizeyimana, yavuze ko Seminari ya Rutongo iherereye mu Karere k’Uburiza yashinzwe mu 1980 ikaba itangiye umwaka wayo wa 45, bakaba ari abarezi 5 barera abaseminari 85. Yakomeje avuga ko kandi bishimira iyi Seminari yibanda ku buzima bwa Roho no ku ndimi kugira bizabafashe mu butumwa bwabo.

Aba bayobozi bombi kandi bahurije ku gushimira inama y’abepiskopi yabashyiriyeho uyu munsi ngaruka mwaka w’urugendo nyobokamana bakorera i Kibeho kuko ngo ari impano bahawe nk’abaseminari bakuru kugira ngo bajye bahura baganire n’Umubyeyi Bikira Mariya, kandi babashimira uburyo babaherekeza ngo babature Umubyeyi Bikira Mariya.

Myr Celestin Hakizimana umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yasabye abaseminari gusakaza mu miryango yabo, aho baruhukira ubutumwa bakura i Kibeho anabasaba gukomeza kwiga amasengesho no kuyigisha abandi.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’akanama k’abepiskopi gashinzwe abapadiri na Seminari nkuru Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Yavuze ko bishimiye kuba bari kumwe n’Umubyeyi Bikira Mariya kuko ari uw’abemera bose, abasaseridoti n’abitegura kuba bo, bakaba bishimiye kuba hafi y’umubyeyi no kumukikiza, akaba yabaganirije, akabagira inama, akabaha Impanuro, ifunguro n’impamba ibaherekeza mu rugendo rw’abo rw’ubuzima.[ ubutumwa yatangiye i Kibeho].

Aboneraho gusaba abapadiri bakorera ubutumwa mu maseminari kwishimira ubutumwa bakora ati `` ni mwishimire ubutumwa mufite bwo kurerera umusaseridoti mukuru ari we Yezu, ni mwishimire ubwo butumwa mufite bwiza bwo gukuza abasore bifuza kuba abasaseridoti, bakagira imyitwarire ya gisaseridoti, mukomereze aho atari ukubatoza ubumenyi n’uburere gusa, ahubwo munababere ingero zifatika z’abasaseridoti bizihiye uwabatoye.’’

Myr Balthazar yashimiye abaseminari bakomeje gutega amatwi uwabahamagaye bakirengagiza amajwi arwanya ukwemera, ahamagarira gusenya no gusebya Kiliziya n’ibindi byose bishaka kubabuza umuhamagaro wabo no gushaka kubasobanya abasaba kutagira ubwoba kuko bari kumwe n’ababyeyi babo babasabira ndetse n’Umubyeyi mukuru Bikira Mariya ubatoza akabereka ikiri ikiza cyo gukora.

Mu Rwanda habarizwa Seminari nkuru zigera kuri 4; Seminari nkuru ya Nyakibanda iherereye muri Diyosezi ya Butare, Semonari ya Rutongo iherereye muri Arikidiyosezi ya Kigali, Seminari nkuru ya Philosophicum Kabgayi iherereye muri Diyosezi ya Kabgayi na Seminari ya Nyumba yo muri Diyosezi ya Butare buri Seminari ikaba ifite umwihariko wayo.

Karidinali Kambanda Antoine n’abepisikopi 3 baherekeje abaseminari bakuri i Kibeho

Src: Kinyamateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.