× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo bo mu Burasirazuba bwo Hagati bari kwiyongera cyane, amatorero akabura ubushobozi bwo kubakira

Category: Ministry  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakristo bo mu Burasirazuba bwo Hagati bari kwiyongera cyane, amatorero akabura ubushobozi bwo kubakira

Abayobozi b’Abakristo bakorera mu Burasirazuba bwo Hagati batangaje ko hari ukwiyongera gukomeye kw’abantu bagaragaza inyota yo kwizera Yesu Kristo, ariko abizera bashya ntibahabwe agaciro!.

Uku kwiyongera kwatewe n’intambara, ubuhunzi, ihungabana n’ibibazo bikomeye byugarije aka karere n’isi muri rusange. Bavuga ko abantu benshi bakumbura kandi bakifuza kumva ubutumwa bwa Kristo mu bihe by’agahinda, gutakaza ibyabo no gushaka icyizere gishya.

Icyakora, aba bayobozi baraburira Abakristo ko iri zamuka riri kurusha ubushobozi bw’amatorero n’imiryango ya gikristo bwo kwita ku bizera bashya no kubatoza mu buryo burambye.

Bavuga ko mu bihugu byinshi, by’umwihariko aho ubwisanzure mu madini bugenzurwa cyane, abizera bashya badashobora kwitabira amatorero ku mugaragaro, bigatuma bashinga amatsinda yo mu ngo, kandi bagakura inyigisho kuri murandasi.

Umuyobozi umwe yavuze ko iki gihe ari amahirwe adasanzwe, ashimangira ko nubwo ibintu bigaragara nk’ibyajemo akaduruvayo, Imana iri gutegura imitima y’abantu mu by’umwuka. Yagaragaje ko abizera bashya bakeneye urukundo, umutekano n’ubufasha bwo kumenya abo bari bo muri Kristo, ibintu amatorero menshi ataritegura bihagije.

Umuyobozi wa Church Mission Society, Andy Roberts, yavuze ko ikibazo atari ukubura ubushobozi bwo kwamamaza ubutumwa, ahubwo ko ari icyuho mu gutoza no gukomeza abizera mu buryo bujyanye n’umuco n’ibibazo byabo.

CMS isaba ubufatanye hagati y’amatorero n’imiryango ya gikristo kugira ngo iri zamuka ry’abizera ribe ishingiro rikomeye, rishingiye ku bayobozi bo mu nzego zo hasi no ku matsinda mato, kugira ngo imbuto zatewe zitazuma.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.