× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo 10,000 bari i Gahini ku gicumbi cy’Ububyutse mu giterane cyashibutse ku gitangaza cyahabereye mu 1936

Category: Ministry  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Abakristo 10,000 bari i Gahini ku gicumbi cy'Ububyutse mu giterane cyashibutse ku gitangaza cyahabereye mu 1936

Buri mwaka, EAR Gahini ikora giterane cy’ivugabutumwa kitabirwa ku rwego rutangaje. Kuri iyi nshuro, abasaga 10.000 bateraniye ku Musozi wa Gahini muri iki giterane kigamije kugarura benshi ku butumwa bwiza no gukwirakwiza Ijambo ry’Imana.

Ni igiterane kigamije kugira Gahini ahantu h’ubukerarugendo nyobokamana hashingiwe ku bitangaza byagiye bihabera mu myaka yatambutse.

Iki giterane cy’iminsi itatu cyatangiye ku wa Gatatu, tariki 6 Nzeri 2023. Abacyitabiye biganjemo abaturutse mu Rwanda, Uganda, Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ugeze i Gahini bakubwira amateka anyuranye ajyanye n’imyemerere arimo ‘Urukuta rw’Ibitangaza’, ’Inzu y’Ubumwe’, ‘Aho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu’ n’amateka y’ububyutse bwakwiriye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ububyutse bwa Gahini buhera mu 1936, ubwo imbaraga z’Imana zamanutse ahantu hose zigakangaranya abanyabyaha, benshi bakemera kwihana, izo mbaraga zinakwira Afurika y’Iburasirazuba.

Urukuta rw’Ibitangaza rwagaragaye mu mwaka wa 2004, ubwo urukuta rw’inyubako ya Diyosezi rwiyasaga nta kirusagariye, byahuriranye n’uko mu Itorero rya Gahini harimo ibibazo by’amacakubiri. Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n’ubu.

Ubwo yatangizaga igiterane cy’ububyutse, Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Gahima Manasseh, yavuze ko icyo giterane cyabanzirijwe n’ibiterane hirya no hino muri za paruwasi zose kandi byatanze umusaruro aho abantu bihannye ibyaha ari benshi.

Yavuze ko bamwe bavuye mu gukoresha ibiyobyabwenge, abandi baretse amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Intego y’Igiterane igira iti “Nimutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye”. (Abaroma 12:1).

Igiterane cy’iminsi itatu kizarangwa n’umwanya w’ubutumwa, guhimbaza Imana, guhana ubuhamya no gusenga hasengerwa ibyifuzo bitandukanye.

Uru rukuta rw’ibitangaza rwasadutse mu 2004 nyuma y’amakimbirane yari mu itorero

Imwe mu nzu zakorewemo ivugabutumwa rya mbere i Gahini iracyahari

Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Gahima Manasseh, yavuze ko icyo giterane cyabanzirijwe n’ibiterane hirya no hino muri za paruwasi zose kandi byatanze umusaruro aho abantu bihannye ibyaha ari benshi.

Src: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.