× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakobwa bitondere abaza ari ba malayika murinzi kandi ari ba muhotozi – Inama za Tonzi

Category: Artists  »  yesterday »  Jean d’Amour Habiyakare

Abakobwa bitondere abaza ari ba malayika murinzi kandi ari ba muhotozi – Inama za Tonzi

Umuhanzikazi umaze imyaka isaga 30 akora ibikorwa bigendanye n’umuziki wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, yahanuye abakobwa bari mu muziki n’abandi bose muri rusange ababwira ko bakwiriye kwirinda aho baba bari hose.

Hanze aha haba ibiganiro by’abagore bivuga ku gufatwa ku ngufu no kwamburwa, ubusambanyi mu nsengero n’ibindi, ibi Tonzi akaba avuga ko ari byo koko kandi ko nta ho umkobwa yabihungira, by’umwihariko uwiyemeje kuba umunyamuziki.

Uyu muhanzikazi watangiye akiri muto yatangaje ko byari bitoroshye kandi ko na n’ubu ari uko kuko mu bifuje kumufasha hari harimo abigiraga ba malayika murinzi kandi ari ba muhotozi, bakabanza kumwereka ko bamukunze kandi hari ikindi bamushakaho.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma yo gusohora indirimbo yise Mukiza yagize ati: “Natangiye umuziki ndi umukobwa, ndashaka nkomeza kuwukora, ariko ku mwana w’umukobwa nta bwo biba byoroshye, noneho byagera ku muziki bikaba ikibazo kurushaho.”

Ni umwe mu batangiye umuziki Abanyarwanda bamwe na bamwe bafite imyumvire yuko bidakwiriye ku mukobwa. Yabivuzeho agira ati: “Mu myumvire y’abantu ngitangira umuziki bumvaga ko umukobwa winjiye mu muziki, w’umuhanzikazi, mbese yigize ikirara ko nta kintu wavamo, ntiwakubaka n’ibindi, ariko wenda hakabamo akantu ko kuvuga ngo wenda ubwo uririmbira Imana wasanga hari ukuntu (kwiza) bimeze.”

Yavuze ko nta ho Satani ataterera umuntu harimo no munsengero. Yagize ati: “No mu nsangero Satani yateramo ibuye, wahahurira n’ibigeragezo. Njye njya mvuga ngo urusengero ni umuntu ku giti cye si inyubako, kuko umuntu cyangwa abantu ni bo baruha agaciro bitewe n’ibyo barukoreramo. Hari insengero tuvamo zigahinduka inzu zakira abantu, rero haba urusengero kuko hakorerwa ibikorwa byo kuramya Imana, rero navuga ngo na ho habamo ubusambanyi n’ibindi bikorwa bibi.”

Yitanzeho urugero anavuga icyafasha abandi nk’uko na we cyamufashije agira ati: “Nange byambayeho, nk’umuntu utatekerezaga ko yagutereta cyangwa se yashaka kuguhohotera, ari umuntu ukijijwe. Muri uyu murimo wo kuririmba ibyo byose bibamo kandi nta ho wabihungira, rero bisaba ko wubaka indangagaciro, ukagira ikinyabupfura kandi ukamenya icyo ushaka mu buzima kugira ngo ubashe kubyirinda.”

Asa n’ushimangira yongeye ati: “Nta ho umwanzi ataterera kuko tubona abantu benshi batwaye amada bakakubwira ngo bahohotewe n’umuntu batatekerezaga, hari abagiye batubwira ngo bakuye amada mu nsengero, mu byumba, ahantu hatandukanye, … nta ho Satani atagutera. Ni wowe ukwiriye kwiyubaka ukamenya icyo ushaka ukamenya umuntu uje aje kugukura mu mugambi w’Imana, ukamenya uko ubyirinda.”

Uku ni ko byamugendekeye agitangira umuziki n’uko yahuye n’ibigeragezo akabitsinda:
“Iyo uzwi n’abantu benshi ntibiba byoroshye, cyane ko natangiye kuririmba nkiri muto ndirimba mu makorali atandukanye, mfite abafana benshi, nk’abantu udatekereza, abantu utateganyaga ko baza kugutereta ukabona baraje, wenda wibwiraga ko uri umukobwa ukabona umupapa aje kugutereta, ukibaza uti ‘ko yaje ari malayika murinzi akaba atangiye kuba malayika muhotozi?’

Byambayeho, ariko ndashimira Imana yuko nyine nabashije kumenya ko badafite intego nziza. Hari ukuntu umuntu aza akwereka ko agukunze ariko hari ikindi kibi yifuza kugukorera kibyihishe inyuma, haba mu gutunganya indirimbo, ukagenda uzi ko ugiye kuririmba ugasanga umuproducer ari kukunaniza kugira ngo abone aho ahera muryamana.

Hari abagaragazaga ibimenyetso (byuko bashaka kunjyana mu nzira mbi), ariko kuri icyo kintu (cyo gushaka kumusambanya ngo bamufashe muri bimwe) nagaragazaga amahane. Kubera gukura bavuga ngo umwana w’umukobwa uje muri ibi bintu aba ikirara, naravugaga nti batazigera koko babona ari byo byambayeho, bituma mbyirinda cyane ku buryo n’uwananizaga ashaka ko turyamana namurekaga nkemera guhomba imishinga imwe n’imwe.

Nasangaga abantu banywa amatabi, ariko hamwe no gusenga Imana yaramfashije cyane. Hari abagerageje kunywesha itabi n’ibisindisha, ariko kubera ko nabaga nzi icyo nshaka Imana yagiye indinda ariko nange mbigizemo uruhare.”

Muri make Tonzi yavuze ko ibyafasha umuntu wese cyane cyane abakobwa by’umwihariko abahanzikazi ari ukwiyubaka ukumenya icyo ashaka, ukubaka indangagaciro, ukagira ikinyabupfura kandi ukamenya icyo ushaka mu buzima kugira ngo ubashe kubyirinda. Ibyo bikarushaho kuguhira iyo usenga kandi ugakora ibihuje n’amasengesho yawe.
Umva indirimbo Mukiza ya Tonzi imaze iminsi mike isohotse

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.