Mu gihugu cya Eritrea, abashinzwe umutekano batahutse ku Bakirisitu barenga 130 bari bateraniye mu rugo basenga, babafata nk’abantu bakoze inama itemewe.
Amategeko ya Eritrea yemera gusa amatorero make cyane: itorero rya Ortodox, irya Katolike, irya Luthere, n’a Islamu ya Kisunni. Abandi bose babarirwa mu matorero yigenga, nka ba Evangelical cyangwa Pentecostal, bafatwa nk’abanyabyaha.
Raporo zitangwa na Commission on International Religious Freedom zagaragaje ko Eritrea ikomeje kuba kimwe mu bihugu bihonyora uburenganzira bwo gusenga, aho abantu benshi bafungwa igihe kirekire nta rubanza, bazira gusa imyemerere.
Hari n’Abakirisitu bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe bakaguma ahantu h’umuhezo, nta na telephone cyangwa uburenganzira bwo kubona imiryango yabo.
Imiryango mpuzamahanga nka Open Doors na Amnesty International yasabye leta ya Eritrea guhita ireka Abakirisitu, ivuga ko “gusenga atari icyaha, ahubwo ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.”
Bavuze ko gufunga abantu bazira ukwemera bigaragaza ko ubwisanzure bwo gutekereza muri icyo gihugu buri mu kaga. Ubutumwa bwabo bwasoje busaba umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora mbere y’uko ibihe biba bibi kurushaho.