Kaminuza SDA Church (Seventh Day Adventists) ni urusengero rwa Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye, ruherere mu Karere ka Huye hafi y’Ikigo cya Kaminuza rukaba rumaze imyaka irenga 18 rwubatswe.
Muri uyu mwaka rero wa 2023 ku wa Gatandatu, ku munsi w’Isabato, ku itariki 16 Ukuboza ni bwo ruzatahwa rukegurirwa Imana.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu Bakristo bahasengera utashatse ko izina rye rijya muri iyi nkuru, yadutangarije ko rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2005, ubu muri uyu mwaka wa 2023 rukaba rumaze imyaka irenga 18.
Nk’uko yabitangaje, uru rusengero ntirwari rwakuzuye neza nubwo hashize imyaka umuntu yabona ko ari myinshi. Ati:“Ntabwo twataha urusengero kandi hari ibikibura ngo rube nk’uko igishushanyo mbonera kibigaragaza.
Iyo myaka ni myinshi ariko ntacyatwirukansaga. Rwatangiye gusengerwamo rutarimo amakaro, rudasize amarangi, kandi hari n’utundi tw’ibanze twaburagaho. Imana ni yo igena igihe ibintu bibera, n’ibi rero byari mu mugambi w’Imana. Mbese uyu ni wo munsi wa nyawo. Ahubwo niba ushaka kumenya impamvu ya nyayo, uzahigerere.”
Abakristo barusengeramo baturutse ahantu hatandukanye bazaba bari kumwe n’Umuryango w’Abanyeshuri b’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi (ASEPA) biga muri Kaminuza.
Bazaba bafite intego igira iti:“Mu nzu yawe iteka.” Ishingiye muri Zaburi 23:6.
Mu byishimo byinshi, bamwe mu Bakristo bafite amatsiko y’uwo munsi bagaragaje imbamutima zabo.
Uwitwa Uwimana Gorette watangiye kurusengeramo kuva mu mwaka wa 2012 yagize ati:“Reka mbabwire ku ngorane abadiyakoni n’abadiyakonikazi twahuraga na zo. Uzi guhora mwiteguye guterura buri kintu mbere y’uko amateraniro atangira na nyuma yayo? Utuntu twose twabikwaga mu tuzu duto twitwaga utu Debbarats.
Ako bari baraduhaye kari kuri Hostel ya Misereor. Kubera ukuntu kabaga ari gato, ikintu cyose cyavagamo cyapfunyaraye cyangwa cyuzuye ivumbi, akazi ko kubitunganya kakatubona. Kuri Stade rero twakoraga isuku ducerembana n’inkende, rimwe zikadusakuriza ubundi twategura zikabikuraho.
Hakaba nanone ubwo dukubura kuri Stade, mu minota mike haza umuyaga ukahagarura ibirenze ibyo twahakuye, cyangwa za mpapuro twabaga twateguye ngo abizera bicare, umuyaga ukaba urazigurukanye. Mbese twagiye kuhava ari nta nkuru.” We n’abandi bati:“Urusengero rugombe rutahwe.”
Kera kabaye urusengero rwa Kaminuza SDA Church (Seventh Day Adventists) rugiye gutahwa