× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

AEBR yimitse Umuvugizi Mukuru mushya Bishop Ndayambaje Elisaphane, Senateri Mureshyankwano atanga impanuro

Category: Ministry  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

AEBR yimitse Umuvugizi Mukuru mushya Bishop Ndayambaje Elisaphane, Senateri Mureshyankwano atanga impanuro

Ku Cyumweru tariki 16/06/2024 itorero rya AEBR ryimitse ku mugaragaro Umuvugizi Mukuru mushya ari we Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane.

Byari ibirori by’akataraboneka byabereye kuri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali guhera saa Yine za mu gitondo kugeza saa Saba z’amanywa. Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Umushumba wa EAR Diocese ya Shyogwe, Bishop Dr Jered Kalimba, abashumba babarizwa mu ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatisita mu Rwanda "AEBR" n’abandi.

Mu bakozi b’Imana bitabiriye iki gikorwa kiba rimwe mu myaka 5 muri AEBR, harimo ababaye Abavugizi ba AEBR mu myaka yatambutse barimo Bishop Dr.Bashaka Faustin, Bishop Dr.Mfitumukiza Andre, Bishop Dr. Munyamasoko Gato Bishop Ndagijimana Emmanuel wasimbiwe na Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane.

Hari hari kandi Komite Nyobozi ya AEBR, Abayobozi mu nzego bwite za Leta barimo DPC wa Police mu karere ka Gasabo n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALG), Habimana Dominique, mu gihe Umushyitsi Mukuru yari Senateri Marie Rose Mureshyankwano.

Ni ibirori byitabiriwe kandi n’Abavugizi b’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda, abagize imiryango ya Gikiristo, abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza, ayisumbuye, Kaminuza ndetse n’amavuriro yo muri AEBR.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo abakristo baturutse muri Rejiyo zitandukanye zirimo iy’Iburasirazuba, Uburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru na Region ya Kigali n’abashumba babo, Delegation yaturutse muri Congo-Kinshasa, abashumba bahawe ikiruhuko cy’izabukuru n’itorero rya AEBR n’Abahagarariye itorero rya AEBR mu gihugu cya Danmark. Korali zo muri AEBR zasusurukije abitabiriye ibi birori.

Bishop Dr Jered Kalimba, Umwepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) Diyoseze ya Shyogwe ni we wagaburiye ijambo ry’Imana imbaga yitabiriye ibi birori, anayobora umuhango wo kwimika Bishop Ndayambaje Elisaphane ugiye kuyobora AEBR muri manda y’imyaka 5.

Mbere yo kwinjira mu byanditswe byera, yashimiye itorero rya AEBR ati: "AEBR ni urugingo rwacu dore ko iri torero rigira ibikorwa byinshi rihuriraho na EAR dore ko bahurira kuri Kaminuza y’Abaporotesitanti n’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge".

Bishop Dr Jered Kalimba yifashishije ijambo ry’Imana riri muri Yeremiya 1:4-5 rigira riti: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga".

Yasomye kandi ijambo riboneka muri Kuva 3:7: "Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo."

Yahuje ibi byanditswe n’iyimikwa rya Bishop Ndayambaje, amubwira ko Imana ariyo yamutoranyije kandi ikaba izamukoresha. Yagize ati: "Imana ntabwo ipfa kugutoranya, Elisaphani we ntabwo Imana yapfuye kugutoranya,Ubuyobozi bwose buva ku Mana."

Bishop Dr Kalimba yakomeje agira ati: "Imana izagushoboza, icy’ingenzi ni ukwemera ubushake bwayo". Yifashishije urugero rwa Mose wakuye Abisiraeli muri Egiputa afashijwe n’Uwiteka wambukije Abisirayeli inyanja itukura.

Yaboneyeho guhugura ababyeyi bitabiriye ibi birori, abibutsa ko Ubuyobozi butangirira kwa Mama, bukibanda ku muco nk’uko Mose yakuranye umuco w’abisiraheli bigatuma agambirira kwirinda gufata umuco w’abanyegiputa.

Yagize ati: "Niba mushaka kurera abakiristo bazima, abana bagomba kurerwa n’ababyeyi, umwana ntarerwa na telephone, ntarerwa televiziyo. Kuba Mose yararezwe neza na mushiki we Miliyamu byatumye adafatwa n’imico ya Farawo". Ati" Injiji ntabwo ziyobora abantu".

Yasabye ababyeyi kwatura imigisha ku bana babo, ati "Mwa babyeyi mwe, mujye mubwira abana banyu muti: "Mwana wanjye uzavamo umuntu ukomeye ". Yongeyeho ati: "Mwe gusuzugura ijambo ry’Imana, mwe gusuzugura ubwenjye"!

Bishop Dr Jered Kalimba yitanzeho urugero ati: "Naragiraga intama n’inka ariko iyo mvuga aho hejuru hose mba nifitiye icyizere."

Yasabye abashumba bitabiriye ibi birori guhura na Yesu. Yagize ati: "Ntabwo ushobora kuba Umuyobozi muzima utarahura na Yesu, kuko na Farawo ubwenjye bwe ntacyo bwamumariye, Yosefu niwe wasobanuye inzozi, niwe Imana yakoresheje mu gukiza inzara abanyegiputa".

Yasabye abayobozi b’Amatorero bitabiriye iyimikwa rya Bishop Ndayambaje Elisaphane ati: "Mwa bayobozi mwe mukizwe". Yifashishije ijambo riboneka mu 2 Abakorinto 5:17, abasaba kuba ibyaremwe bishya.

Mbere yo kwimika ku mugaragaro Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Musenyeri Dr Jered Kalimba yagize ati: "Nyakubahwa Elisaphani, ntabwo uzi kuvuga uri umunyantege nkeya ariko ufite abantu bazi kuvuga, ufite ba Aroni bafite impano, ariko ntuzarekere ba Aroni ngo bayobore, utazasanga babumbye ikimasa".

Saa 11:30 ni bwo hatangiye umuhango wo kwimika Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane. Ni Umushumba wari watowe n’Inteko rusange ya 50 ya AEBR yabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda, kuwa 11/5/2023, iyi nteko ikaba yaremeje Bishop Ndayambaje Elisaphane nk’Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR).

Bishop Ndayambaje wari watowe ku majwi 242 kuri 242, akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Bishop Ndagijimana Emmanuel wayoboye AEBR muri Manda imwe y’myaka 5 yatangiye mu 2018 aho yari asimbuye Bishop Dr. Munyasoko Gato Corneille wahamagariwe indi mirimo. Gusa nyuma yo gutorwa, yari atarakorerwa umuhango wo kwimikwa ku mugaragaro nk’uko bigenda mu myizerere y’itorero rya AEBR.

Uyu muhango wo kwimika Bishop Ndayambaje Elisaphane, wayobowe na Bishop Dr Jerad Kalimba afatanyije na Bishop Dr Ndagijimana Emmanuel, Bishop Dr Bashaka Faustin na Bishop Dr Mfitumukiza Andre.

Nyuma yo gusengerwa, Bishop Ndagijimana Emmanuel yahise ashyikiriza inkoni uyu Muvugizi mushya nk’ikimenyetso cy’ubutware n’ubushobozi bwo kuyobora. Yagize ati: "Imana yabanye na Mose, izagushoboza".

Bishop Mfitumukiza Andre yahise amushyikiriza itegeko nshinga rya AEBR, ati: "Nyakubahwa Bishop, mumaze kwakira inkoni nk’ikimenyetso cy’ubutware n’ubuyobozi nyuma y’iyi nkoni hari itegeko nshinga rya AEBR, usabwe kubahiriza ibirimo, nubyubahiriza iyi nkoni ntawe izakubita izaba inkoni y’umugisha kandi n’uwo uzayikubita nta tegeko uzaba wishe".

Bishop Munyamasoko Gato nawe yamushyikirije ibendera rya AEBR, ati: "Akira iri bendera nk’ikirango cya AEBR ngo uzabe intumwa nziza umuvugizi mwiza yaba mu Rwanda no mu mahanga."

Bishop Dr.Bashaka Faustin yamuhaye Bibilia irimo ijambo ry’Imana, ati: "Nyakubahwa Muvugizi, tugushyikirije ijambo ry’Imana, ni ryo rizaguhumuriza igihe uzaba ugeze mu bikomeye uzarisome rizagukomeza, kuko umukozi w’Imana mwiza yishyingikiriza ijambo ry’Imana kandi Imana ikamushoboza".

Nyuma yo kwimikwa, Bishop Ndayambaje Elisaphane yahise akurikizaho umuhango wo kwimika abashumba 2 bamwungirije ari bo Rev Nkuyemurugero Japhet wagizwe Umuvugizi wungirije w’itorero rya AEBR mu Rwanda ndetse na Rev Dr Kwibeshya Cyprien Umushumba wa Region y’Iburasirazuba. Bombi bashyizwe ku rwego rwa Bishop.

Nyuma y’uyu muhango, abantu batandukanye baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje imvamutima zabo. Pastor Theoneste Ntirenganya akaba Umushumba w’itorero ry’Ababatista ku itorero rya Kiramuruzi yagize ati: "Uyu munsi ndanezerewe, nishimiye kuba mu birori byo kwimika Umuvugizi w’itorero ry’amashyirahamwe y’ababatista mu Rwanda.

Yavuze ko Bishop Elisaphane ari Umushumba w’umunyabwenge, ufite icyerekezo kizima, akaba inyangamugayo n’umukozi w’Imana wicisha bugufi. Yanaboneyeho kumushimira ko yamubereye Umuyobozi mwiza dore ko bakoranye mu ntara y’iburasirazuba anamushimira ko yamufashije kwiga theologie.

Umuhire Beatrice akaba Umuyobozi mukuru w’urubyiruko rwa AEBR ku Rwego rw’igihugu akaba n’umuhuzabikorwa w’umushinga "Abana b’Imana" ukorera muri iri torero rya AEBR yavuze ko uyu Mushumba ari umuntu w’umuhanga ufite ubunararibonye mu muhamagaro we.

Yavuze ko by’umwihariko urubyiruko rumufitiye icyizere bitewe n’uko aruba hafi akarushyigikira, akaba arangwa n’udushya. Yavuze ko bazafatanya mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye izageza itorero rya AEBR ku iterambere ryo mu mwuka no mu mubiri.

David Hagenimana akaba umukristo mu itorero rya AEBR Kacyiru yavuze ko iyimikwa rya Bishop Ndayambaje ryamunejeje dore ko ari Umushumba wisanisha n’abantu bose. Yagize ati: "Uyu Mushumba arihariye dore ko agira urukundo rwinshi". Yasabye urubyiruko kuba hafi uyu Mushumba no gushyira mu bikorwa ibyo itorero ribasaba.

Aganira n’itangazamakuru, Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko yishimiye guhabwa inkoni nk’umuvugizi mukuru w’ishyirahamwe ry’amatorero y’ababatista mu Rwanda. Yagize ati: "Uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko umurimo ndiho ni umurimo w’umuhamagaro, nahamagariwe gukorera Imana". Yakomeje avuga ko yishimiye kuba yaguriwe imbago.

Yavuze ko yishimiye kuba abonye uburenganzira bwo kugera ku mukumbi munini ahagarariye mu rwego rw’igihugu aho bizamufasha kumemya ibitekerezo by’ahantu hagari no gufatanya n’abantu batandukanye mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo.

Yavuze ko yishimiye gukorana n’abantu benshi. Kuba inzego bwite za leta n’abantu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye bitabiriye uyu muhango, yavuze ko kuba bitabiriye bigaragaza urukundo n’ubufatanye mu murimo w’Imana.

Yavuze ko ibi byamuhaye icyizere ko mu nshingano ngari yahawe atazabura abo bakorana umurimo w’Imana. Abajijwe kimwe mu bibazo by’ingutu yumva agiye guhangana nacyo muri iyi mpanda yavuze ko ari ikibazo cy’imyumvire. Yavuze ko kugira ngo abantu bakorere mu bumwe, bafatanye urugendo ni uko bagomba kuba bumva ibintu kimwe.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye itorero rya AEBR uburyo rikora ihererekanyabubasha abasaba kuzabikomeza. Yashimiye abavugizi b’iri torero babanjirije Bishop Elisaphani, kuba barubatse neza iri torero bityo bigatuma Bishop Elisaphane abona urufatiro yubakiraho.

Yasabye Bishop Elisaphane Ndayambaje kwigira ku bamubanjirije agakora ibiteza imbere itorero n’abakristo baryo, akigira ku bayobozi bakuru b’igihugu kuko bakunda abaturage nawe agakunda intama agaharanira icyaziteza imbere.

Bishop Ndayambaje Elisaphane abaye Umuvugizi Mukuru wa cyenda w’itorero rya AEBR kuva le 29/05/1967 ubwo Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatista mu Rwanda "AEBR" ryabonaga ubuzima gatozi bwo gukorera mu Rwanda.

Bishop Elisaphane Ndayambaje yavukiye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana kuwa 28/08/1964, afite abana bane yabyaranye n’umugore we bashakanye mu 1992. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate) muri Theologie.

Bishop Elisphane Ndayambaje yimitswe ku mugaragaro nk’Umuvugizi Mukuru wa AEBR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.