× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urubyiruko rwa ADEPR SEGEEM rugeze kure imyiteguro y’igitaramo “Imbaraga Nshya” cyitezweho kuzakiza benshi

Category: Ministry  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Urubyiruko rwa ADEPR SEGEEM rugeze kure imyiteguro y'igitaramo “Imbaraga Nshya” cyitezweho kuzakiza benshi

Minisiteri y’Urubyiruko ikorera umurimo w’Ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR SEGEEM Gikondo, rugeze kure imyiteguro y’igitaramo yise “Imbaraga Nshya” cyitezweho kuzakiza benshi no kubasubizamo imbaraga mu buryo bw’umwuka.

Intego y’igitaramo igira iti “Imbaraga Nshya,” ishingiye muri Zaburi 84:8 hagira hati: “Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni.”

Kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024, ku Cyumweru saa 14:00-19:00. Kizabera ku rusengero rwa ADEPR SEGEEM ruherereye i Gikondo, kuko n’ubusanzwe cyateguwe n’itorero rya ADEPR SEGEEM ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko yo kuri iryo terero.

“Mu busanzwe, muri ADEPR habamo ibyiciro bitandukanye bigira icyitwa ministeri abantu bakoreramo, aho akaba ari ho bakorera umurimo w’Imana, urugero nka Minisiteri y’Abagore, Minisiteri y’Abagabo, Minisiteri y’Urubyiruko n’izindi.”- Ibisobanuro by’Uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko muri ADEPR SEEGEM.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Umuyobozi w’iyi Minisiteri yagarutse ku makorali azaririmbamo ndetse n’abazagabura Ijambo ry’Imana kandi anavuga ko “Nubwo ari igiterane cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, ariko ko n’abatakiri urubyiruko na bo batumiwe.”

Yabisobanuye agira ati: “Buri mwaka Minisiteri y’Urubyiruko ikora igiterane, bivuze ko ari igiterane ngaruka mwaka. Kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kuko bwa mbere cyabaye mu mwaka ushize wa 2023, twakoranye na Korali Goshen y’i Musanze.

Kuri iyi nshuro tugiye gukorana na Korali Shiloh na yo y’i Musanze. Iyi Korali Shiloh twatumiye izafatanya na Korali Naioth yo ku itorero rya ADEPR SEGEEM ndetse na Worship Team yaho yitwa Benaiah.” Abazagabura ijambo ry’Imana ni Umuvugabutumwa Claudette uzaba ari umutumirwa.

Korali Shiloh yo mu itorero rya ADEPR; Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, itorero rya Muhoza yatumiwe muri iki gitaramo, izwi mu ndirimbo zitandukanye zakoze ku mitima ya benshi zirimo iyitwa Ntukazime, Ibitambo, Ijambo, Bugingo, Umutima, Ntuzatinye, Ndi Nde, Amateka n’izindi.

Kwinjira ni ubuntu, buri wese aratumiwe
RYOHERWA N’IMWE MU NDIRIMBO ZA KORALI SHILOH YATUMIWE MURI IKI GITARAMO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.