Mu nkuru dukesha Christian Post, umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kwinjira mu marembo ya Vatikani n’imodoka yihuta cyane.
Vatikani yavuze ko uyu mugabo yatwaye imodoka ku muvuduko mwinshi muri Leta ya Vatikani mu masaha ya saa munani z’ijoro.
Ibiro ntaramakuru by’i vatican byavuze ko uyu mugabo yanyuze kuri bariyeri ebyiri z’abasirikare barinda Ambassade y’u Busuwisi na Gendarmerie ya Vatikani maze agera mu gikari cya Damasiko cy’ingoro y’intumwa ariko yaje guhagarikirwa arashwe.
Amakuru avuga ko umujandarume yamurashe ku mapine y’imbere y’imodoka "agerageza guhagarika imodoka".
Uyu mugabo yafatiwe mu gikari cya Damas nyuma yo kuva mu modoka ye "yigenga". Abaganga ba Vatikani bamwitayeho nyuma y’ibyabaye bavuze ko ari "mu bihe bikomeye by’imihindagurikire y’imitekerereze".
Uyu mugabo ufite imyaka igera kuri 40 afungiye mu kigo cya Vatikani. Ibirontaramakuru by’i Vatican ntibyigeze bivuga niba Papa Francis yari ari aho igihe ibyo byabaga.