× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka akomeye atazibagirana mu byaranze Grace Room mbere yo kwamburwa ubuzimagatozi

Category: Ministry  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Amateka akomeye atazibagirana mu byaranze Grace Room mbere yo kwamburwa ubuzimagatozi

Nubwo Grace Room Ministries yambuwe ubuzima gatozi ku butaka bw’u Rwanda, hari amateka akomeye atazibagirana mu byayiranze icyemewe n’amategeko.

Kigali, ku wa 10 Gicurasi 2025 — Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ku mugaragaro ko rwambuye Grace Room Ministries ubuzimagatozi, ruvuga ko uyu muryango washinzwe na Pastor Julienne Kabirigi Kabanda utagikora mu murongo w’intego yandikishijweho nk’umuryango uhuza amadini.

Iki cyemezo gishingiye ku byo RGB yagaragaje nk’imikorere itajyanye n’amategeko n’amahame agenga imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.

Impamvu zatumye yamburwa ubuzimagatozi

Mu itangazo ryasohowe na RGB kuri 10 Gicurasi 2025, ryasobanuye ko:
• Grace Room yakomeje gukora ibikorwa byo gusenga no gutegura amateraniro nk’aho ari itorero ryigenga, kandi yanditse nk’umuryango uhuza amadini.

• Ibi bikorwa byarengaga ku nshingano n’intego zemewe igihe yiyandikishaga, bikaba binyuranye n’itegeko no. 72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigenga imiryango ishingiye ku myemerere.

• RGB yavuze ko kwica izo ngingo byatumye hafatwa icyemezo cyo kuyambura ubuzimagatozi burundu.

RGB kandi yibukije indi miryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba gukorera mu murongo w’intego yemejwe, bitaba ibyo igafatirwa ibihano birimo no gufungwa burundu.

Ibikorwa n’amateka byaranze Grace Room Ministries

Mbere y’iki cyemezo, Grace Room yari imaze gukora ibikorwa bifatika n’ivugabutumwa rifite ingaruka nziza ku muryango nyarwanda. Dore bimwe mu byo yibukirwaho:

Ibiterane byitabiriwe n’ibihumbi
• Mu Ugushyingo 2024, Grace Room yateguye igiterane cya “Your Glory Lord” muri BK Arena, cyitabiriwe n’abantu ibihumbi baturutse mu Rwanda no mu bihugu bituranye.
• Iki giterane cyaranzwe no kuramya, isengesho, kwigisha Ijambo ry’Imana ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 6 y’umuryango.

Grace Room Ministries, yateguye igiterane cyitwa “Days of Thanksgiving” cyabereye muri BK Arena kuva ku wa 5 kugeza ku wa 6 Mata 2025. Iki giterane cyari kigamije gushimira Imana ku byo yakoze, ndetse no gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa. Abantu bari buzuye muri BK Arena.

Ubufasha ku bana 609 b’abatishoboye

• Ku wa 1 Gashyantare 2025, Grace Room yafashije abana 609 kubona impuzankano n’ibikoresho by’ishuri, igikorwa cyatwaye miliyoni 11 Frw, aho bamwe mu bafashijwe baturukaga mu miryango itishoboye yo mu Mujyi wa Kigali.
• Iki gikorwa cyari igice cy’umushinga munini wagenewe abana n’imiryango igizwe n’ababyeyi bonyine.

Gufasha abandi batishoboye

• Grace Room yagaragaje ibikorwa byo gufasha abacuruzi baciriritse (abazunguzayi), unatanga mituweli ku bantu barenga 1000.
• Batanze amasomo n’ubujyanama ku rubyiruko rwahoze mu buzima bwo mu muhanda, uburaya n’ibiyobyabwenge.

Icyemezo cyasize isomo rikomeye

Nubwo ibikorwa by’uyu muryango byagaragazaga ubushake bwo gukorera Imana no gufasha abatishoboye, icyemezo cyo kuwambura ubuzima gatozi gisize isomo rikomeye ku miryango yose ishingiye ku myemerere: kubahiriza amategeko ni ingenzi kurusha byose.

RGB yatangaje ko izakomeza ubugenzuzi n’isuzuma ku miryango yose, kugira ngo Igihugu kigire imiryango ikora mu mucyo, itanga umusanzu mu iterambere ry’umuryango nyarwanda, ariko idahungabanya amategeko y’Igihugu.

Itangazo rya RGB rimenyesha ko Grace Room itagifite ubuzima gatozi mu Rwanda

Julienne ni we washinze Grace Room yamaze kwamburwa ubuzima gatozi

Ni uko ahaberaga ibiterane bya Grace Room habaga huzuye. Aha ni muri Mata 2025 muri BK Arena, mu giterane cya Days of Thanksgiving

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.