Pastor Zigirinshuti Michel wo mu Itorero rya ADEPR yatangaje ubuhanuzi yeretswe bwerekeye umwe mu bahanzi uzapfa mu gihe cya vuba, bukaba buri guhuzwa n’urupfu rwa Dore Imbogo Vava upfuye nyuma yabwo.
Ubu buhanuzi, Pastor Zigirinshuti Michael yabutangarije ku muyoboro wa YouTube wa Zaburi Nshya, ku wa 24 Gicurasi 2024, avuga ko hari umuhanzi ugiye gupfa.
Nyuma y’amezi abiri, ni ukuvuga ku wa 27 Nyakanga 2024, umuhanzi witwa Nyiransengiyumva Valentine wamamaye ku izina rya Dore Imbogo nyuma yo gusohora indirimbo yari yise atyo (nanone yitwaga Vava mu buryo bwo guhina Valentine), yaguye mu Bitaro bya Kibogora, azize uburwayi bw’igifu n’umutwe, nk’uko amakuru ava ku bantu ba hafi mu muryango n’inshuti ze bari kubitangariza ku bitangazamakuru bitandukanye.
Akimara gupfa, umuyoborowa The Good News Of God Urugwiro Gospel Tv, banditse title ku nkuru ya Zigirinshuti yo kuri Zaburi Nshya, ivuga ko ubwo buhanuzi busohoreye kuri Dore Imbogo bagira bati: “Ruhukira mu Mahoro. Urupfu rwa Vava (Dore Imbogo) umva abandi bazakurikira, Pastor Michael Zigirinshuti.”
Icyakora, Zigirinshuti abitangaza yari yavuze ko umwe mu bahanzi uzapfa ari mu bahanzi baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza (Gospel), avuga ko agiye gupfa ku bw’ibikorwa byo kuvanga iby’Imana n’ibya Satani.
Ngo uwo muhanzi azazira ko akorana n’abantu batejejwe cyangwa badashishikajwe n’iby’ubutumwa bwiza. Abo bashobora kuba abo bafatanya indirimbo (collaboration), abamwamamariza ibitaramo, abamureberera (managers) cyangwa abajya mu mashusho y’indirimbo ze.
Kuri Dore Imbogo (Vava), azwi mu ndirimbo zisanzwe (secular music), nubwo afite zimwe na zimwe zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko ntiwamwita umuhanzi wa Gospel. Izo yakoze zirimo iyo yasubiyemo yitwa i Roma n’iyitwa Christmas.
Inzozi yari yarose akazita ubuhanuzi nk’uko yazitangaje ni izi: “Narose inzozi zingeza kure, ziranyahagiza ariko. Narose twongera gupfusha umuhanzi. Urabona kwa kundi umuntu aba yitabye Imana inkuru yakwiriye, yasakaye, ngewe ingeraho yamaze kuba kimomo. Noneho mbaza umuntu twari kumwe nti ni ko ye, ngo kanaka yitabye Imana? Nti yapfuye? Ati ‘Twarize twihanaguye.’”
Yakomeje avuga ibyakurikiyeho n’ibyiyumvo yagize agira ati: “Ndasuhererwa ndazongwa, nkiri muri ako gahinda ntangira kumva ijwi, ijwi ritari iry’umuntu rirambwira ngo na we Satani aramwibye. Uwo mwanya haza ya magambo ari muri Yohana 10:10, avuga ko umujura azanwa no kwica kwiba no kurimbura.”
Mu mboni za Paradise, biragaragara ko ubuhanuzi bwa Pastor Zigirinshuti budakwiriye guhuzwa n’urupfu rwa Dore Imbogo, kuko na Zigirinshuti ubwe yavuze ko agomba kuba azwi nk’umuhanzi wa Gospel kandi Dore Imbogo ntiyari umuhanzi wa Gospel.
Ibyo Pastor Zigirinshuti Michael yahanuye nta ho bihuriye n’urupfu rwa Vava (Dore Imbogo)