× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Uko ibiterane bya Dana Morey bifitanye isano n’Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi

Category: Ministry  »  October 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uganda: Uko ibiterane bya Dana Morey bifitanye isano n'Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi

Uko umunsi umwe ushira mu biterane by’iminsi 3 by’Umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Dr. Dana Morey byitwa Miracle Gospel Celebration biri kubera muri Uganda mu Karere ka Kamuli, ni ko abitabiriye baba babaye bashya mu buryo bw’umwuka.

Nk’uko Yesu yigishaga imbaga y’abaturage benshi babaga bavuye mu bice bya Galileya n’ahandi, bakamusanga ku nkengero z’inyanja babarirwa mu bihumbi byinshi, yabona bashonje akabagirira impuhwe kandi akabafasha kubona ibyo kurya, ni ko na Ev. Dana Morey wiyemeje gushyira ivugabutumwa imbere y’ibindi byose ari ko ari kubigenzereza i Kamuli muri Uganda.

Abantu benshi cyane baturutse mu bice bitandukanye, yaba abatuye mu Mujyi wa Kamuli cyangwa mu nkengero zawo ndetse n’abandi ba kure cyane, n’umutima ukunze kandi ufite inyota yo kumenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, bakora ingendo za buri munsi mu minsi itatu berekeza ahabera ibiterane mu kibuga kigari cy’i Kamuli, bakazana n’abagize imiryango yabo bose.

Uretse inyigisho ziturutse ku Ijambo ry’Imana hari n’abari kuhakura urufatiro rw’ubuzima binyuze muri tombola ihabera mu biterane nyamukuru bitangira saa 14h00 – 19h00, aho abantu bitabiriye bose baba bafite amahirwe yo gutsindira Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye, kandi koko barabitsindira.

Isano ibiterane bya Dana Morey bifitanye ikibwiriza cya Yesu cyo ku musozi

Ikibwiriza cya Yesu cyo ku musozi:

Yesu agomba kuba yari ananiwe cyane kuko yari yakesheje ijoro ryose asenga hanyuma agatoranya abigishwa 12 akabagira intumwa. Bwari bumaze gucya, ariko yari agifite imbaraga n’icyifuzo cyo gufasha abantu. Yabafashirije ku musozi wo muri Galilaya, ushobora kuba utari kure y’i Kaperinawumu, aho yakoreraga ibikorwa byinshi.

Abantu bari baje ari benshi cyane baturutse mu turere twa kure. Bamwe baturutse mu Majyepfo, i Yerusalemu no mu turere tw’i Yudaya. Abandi bari baturutse mu migi ya Tiro na Sidoni ku nkombe zo mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Kuki bari baje kureba Yesu? Bari “baje kumwumva no kugira ngo abakize indwara zabo.” Kandi koko, Yesu ‘yarabakijije bose.’ Bitekerezeho nawe! Abantu bose bari barwaye barakize. Nanone Yesu yafashije “abo imyuka mibi yabuzaga amahwemo,” ni ukuvuga abantu babaga baratewe n’abamarayika babi ba Satani.—Luka 6:17-19.

Hanyuma Yesu yashatse ahantu haringaniye kuri uwo musozi, maze abantu baramukikiza. Birashoboka ko abigishwa be, cyane cyane intumwa 12, bari iruhande rwe.

Abantu bose bari bashishikajwe no kumva ibyo uwo mwigisha washoboraga gukora ibyo bitangaza bikomeye yavugaga. Yesu yatanze ikibwiriza cyagiriye akamaro mu buryo bugaragara abari bamuteze amatwi. Kandi kuva icyo gihe, cyagiriye akamaro abandi bantu batabarika.

Ibiterane bya Dana Morey:

Ev. Dana Morey agomba kuba ahora ananiwe cyane kuko akesha ijoro ryose asenga asaba ko ibiterane bigenda neza. Akora ingendo ndende ava mu gace kamwe ajya mu kandi, urugero nk’uko yavuye mu Karere ka Pallisa aho yakoreraga ibiterane ku wa 11- 13 Ukwakira, akerekeza mu ka Kamuli kuva ku wa 18-20 Ukwakira 2024. Aho hose ahagera avuye iwe muri Amerika. Aba ananiwe cyane.

Hanyuma agategura inyigisho zitandukanye azigisha mu minsi itatu yose kandi ntazisubiremo. Birashoboka ko bumukeraho abitegura, ariko aba agifite imbaraga n’icyifuzo cyo gufasha abantu. Yabafashirije mu bice bitandukanye byo ku Mugabane w’Afurika no ku yindi migabane, none ubu ari kubafashiriza muri Uganda mu gace ka Kamuli kari kure y’i Pallisa aho aheruka gukorera ibiterane.

Abantu baba baje ari benshi cyane baturutse mu turere twa kure by’umwihariko mu ka Kamuli. Bamwe baturutse mu mugi, mu cyaro no mu turere tuhakikije. Baba baje kumwumva no kugira ngo abakize indwara zabo.

Nk’uko amakuru abivuga, aka gace ka Kamuli kazwiho cyane kugira abapfumu benshi ngo kandi usanga abakozi b’Imana baho barwana intambara itoroshye yo kugobotora abantu mu ngoyi zo kuraguza, guterekera no kwizerera mu bapfumu, aho bamwe mu bakozi b’Imana bavuze ko bishimiye cyane Dana Morey wateguye ibi biterane muri aka gace, kuko bizasiga benshi bafashwe baretse iyo myuga ya Satani bagakora iyo Imana ishobora byose yifuza.

Nanone Ev..Dana Morey yafashije “abo imyuka mibi yabuzaga amahwemo barakira kandi aracyabikomeje.” Abo bantu baba baratewe n’abamarayika babi ba Satani.

Hanyuma Dana Morey yahisemo ikibuga kigari muri Kamuli n’ahandi hose agera, maze abantu baramukikiza. Abapasiteri b’amatorero yo muri Uganda harimo na Dr.Ian Tumusiime uhagarariye Umuryango wa a Light to the Nations wa Dana Morey utegura ibi biterane muri Afurika, bari iruhande rwe.

Abantu bose baba bashishikajwe no kumva ibyo Dana Morey ukiza indwara abifashijwemo n’umwuka wera aba ari kubigisha. Dana Morey atanga inyigisho z’ubuntu kandi zigirira akamaro mu buryo bugaragara abitabira ibi biterane.

Kandi si abo muri Kamuli n’i Pallisa gusa ibi biterane bigirira akamaro, kuko byagiriye akamaro abandi bantu batabarika bo mu bihugu byose Dana Morey yakoreyemo ibiterane.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.