Umuvugabutumwa ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ev. Dr Dana Morey uhagarariye umuryango wa A Light to the Nations na Ev. Dr Ian Tumusiime uwuhagarariye muri Afurika bifatanyije n’abaturage ba Kamuli gutegura ahagiye kubera ibiterane.
Ni ibiterane by’iminsi itatu bizatangira kuva ku wa 18 kugera ku wa 20 Ukwakira 2024 mu Karere ka Kamuli muri Uganda, bikaba byarahawe izina rya Miracles Gospel Celebration (Kwizihiza Ubutumwa bwiza bw’Igitangaza).
Bifashishije urukuta rwa Facebook batangaje bati: “I Kamuli, agace ka nyuma tugiye gukoreramo ibiterane byo mu mwaka wa 2024, twagize amahirwe kuko twakoranye isuku n’abaturage bo mu Karere ka Kamuli! Twasukuye umugi dutera ibiti!
Ni ibintu bidasanzwe kuba Umuvugabutumwa Dana wirimbisha Umwambaro wa Nyagasani Yesu wo kwicisha bugufi no kuba umugaragu yakoranye n’abaturage b’i Kamuli mu gihe bakoraga amasuku!
Ibyishimo n’akanyamuneza byagaragaraga mu maso yabo byari ibintu bishimishije. Ni na ko byari bimeze ku bavugabutumwa bayobowe na Apprenticeship bagize amahirwe menshi yo guhura na we bwa mbere mu Karere ka Busoga.
Hasigaye amasaha 24 kugira ngo dutangire ibintu bihindura ubuzima (ibiterane) bizatuma ibihumbi byinshi bijya mu bwami bw’Imana. Niba hari igihe twigeze gusenga dusaba imbaraga Imana ikaziduha nk’ivubuye imvura, ni ubu.”
Dana Morey agiye mu Karere ka Kamuli nyuma yo gusiga mu gahinda kenshi cyane abo mu Karere ka Pallisa muri Uganda bakoze igiterane cya nyuma mu biterane by’iminsi itatu byahereye kuva ku wa 11 – 13 Ukwakira 2024, kubera ko batifuzaga ko birangira bitewe n’ibyo bahaboneye birimo inyigisho zomora imitima no gutsindira impano muri tombola.
No muri ibi biterane bigeye kubera i Kamuli nk’uko byagenze i Pallisa, abitabiriye baraba bafite amahirwe menshi yo gutsindira impano zirimo Televiziyo, Ihene, Moto, Igare, Telefoni Igezweho (Smartphone), Firigo n’ibindi bitandukanye bazatombola.
Ev. Dr. Dana Morey ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light to the Nations” ari na wo utegura ibi biterane, umuryango utegamiye kuri leta kandi utagamije inyungu.
Ikintu cya mbere nyiri ukuwushinga ashyiraho umutima ni ivugabutumwa, kuko avuga ko afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.
Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika birimo n’u Rwanda, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba.
Dana Morey na Ian Tumusiime mu masuku i Kamuli ahagiye kubera ibiterane
I Kamuli hagiye kubera ibiterane guhera kuri uyu wa 18 kugera ku wa 20 Ukwakira 2024