× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubutumwa butangaje bukubiye mu ndirimbo ‘Isabato’ ya Chorale Pepiniere du Seigneur

Category: Choirs  »  August 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ubutumwa butangaje bukubiye mu ndirimbo ‘Isabato' ya Chorale Pepiniere du Seigneur

Chorale Pepinier du Seigneur yateguje indirimbo nshyashya izasohoka ku munsi utangira Isabato, ni ukuvuga ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024 izuba rirenze, ku isaha ya saa Kumi n’Ebyiri.

Iyi ndirimbo yiswe Isabato, iri zina rikaba rifitanye isano no kuba iyi Chorale ari iyo mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.

Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo yanditswe na Chacha, amajwi agakorwa na Joseph muri Mukarios Studio, mu gihe uwayoboye ifatwa ry’amashusho yayo ari The Makers, bukaba bushingiye magambo aririmbwamo:

“Ubwo yari irangije icyumweru cy’irema,
Isi n’ibiyuzuye ibona ko ari byiza.
Imana yararebye ibona ko ari ngombwa kugira ikiruhuko cy’Isabato.
Iyo twizihiza umunsi wera w’Isabato yera,
Tuzirikana ko twaremwe n’Imana.
Sabato kimenyetso hagati y’Imana n’abantu
Uri uwera Mana ikomeye.
Ku munsi w’Isabato tuzirikana ko Imana ari umuremyi w’ibiriho byose.
Twicishije bugufi, dusaba Imana cyane ngo itweze nk’uko yejeje Isabato yera.
Isabato ni umunsi mwiza wejejwe mu yindi yose, tuwuruhuke.
Isabato nziza y’umunezero, utwibutsa kuremwa no gucungurwa, tuwuruhuke dushima Imana.

Iyi Chorale iheruka gushyira hanze indirimbo mu kwezi gushize, ubwo yasohoraga iyitwa Dawidi. Ifite n’izindi nyinshi zakunzwe zirimo izamamaye cyane urugero nk’iyitwa Urugo, Mfitibyishimo, I Patimosi n’izindi.
Iyi ndirimbo nshyashya yiswe isabato, ushobora kumva integuza (trailer) yayo ku muyoboro wabo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.