Buri mwaka amatorero yo ku Isi yose akora ibitaramo bikomeye mu gufasha abakristo gusoza umwaka no kwinjira mu mwaka mushya. Abakristo b’i Kampala binjiranye umunezero mwinshi mu 2023.
Muri Uganda nabo ntibatanzwe mu kwinjira mu 2023 bahimbaza Imana yabanye nabo mu 2022. Bari bafite byinshi byo gushima Imana na cyane ko igihugu cyabo ari kimwe mu byahungabanyijwe na Covid-19 ndetse na Ebola ikaba yarababitsemo ubwoba mu 2022, ariko ubu ni amahoro.
Abakristo ba Miracle Centre Cathedral iyoborwa na Pastor Robert Kayanja uri mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Karere, ni bamwe mu bagize ibihe by’umunezero mwinshi mu kwinjira mu mwaka mushya nk’uko bigaragara mu mafoto Paradise.rw yabashije kubona. Bitabiriye aya masengesho ku rwego rwo hejuru kuko ikibaya yabereyemo cyari cyuzuye.
Abandi bagaragaye bari mu mashimwe menshi ni abo muri Light the World Ministries ikorera i Nansana muri Kampala, uru rukaba ari urusengero ruyoborwa n’Umupasiteri akaba n’Umuhanzi w’icyamamare, Wilson Mugembe, ukunzwe mu ndirimbo "Wanaaza" yakoranye na Rhoda K.
Pastor Wilson Bugembe yavuze ko 2023 ari umwaka w’ibitangaza. Ati "Umwaka mushya uzaba wuzuye ibitangaza". Yavuze ko abarenga ibihumbi 50 ari bo bitabiriye amacyesha yo kwinjira mu mwaka mushya wa 2023. Pastor Kayanja we yavuze ko umwaka wa 2023 ari uwa Zaburi ya 23, havuga ngo "Uwiteka ni we Mwungeri wanjye sinzakena,....".
Ni mu gihe Apotre Dr. Paul Gitwaza wa Zion Temple ku Isi, we yavuze ko umwaka wa 2023 ari uwo gusimbuza [A Replacement Year]. Yabivugiye muri BK Arena mu gusoza 2022 no kwinjira mu 2023, mu gitaramo cyitabiriwe n’abagera ku bihumbi icumi baturutse imihanda yose mu Rwanda.
Kwa Kayanja byari ku rundi rwego
Ibihumbi n’ibihumbi bari banyotewe no kwinjia mu 2023 baramya Imana
Kwa Bugembe hari abantu ibihumbi n’ibihumbi
Mbere y’uko kwa Bugembe batangira amacyesha
UKO BYARI BIMEZE KWA BUGEMBE
RYOHERWA NA "WANAAZA" YA BUGEMBE FT RHODA K