× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwambara imyenda y’umukara: Inama 10 z’ingenzi kuri ba Gafotozi bo mu nsengero

Category: Pictorial  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kwambara imyenda y'umukara: Inama 10 z'ingenzi kuri ba Gafotozi bo mu nsengero

Inama za Brady Shearer zagarutse ku mabwiriza 6 yoroshye ku bafotora mu nsengero.

Brady Shearer, uzwi cyane mu gufasha amatorero gutambutsa ubutumwa mu gihe cy’ihinduka rikomeye mu itumanaho, yifashishije Instagram ye yasangije inama z’ingenzi zafasha abashinzwe gufotora mu nsengero. Avuga ko gukurikiza aya mabwiriza bizafasha buri mufotozi gufata amafoto meza, kandi bigatanga umusaruro mu buryo buhamye.

Brady Shearer yatangaje ko hari amabwiriza 6 y’ingenzi, yoroshye gukurikiza, ariko afite akamaro gakomeye ku bafotora mu nsengero. Aya mabwiriza arimo:
1. Kwambara imyenda y’umukara
Shearer asobanura ko gufotora mu nsengero bisaba kutigaragaza cyane. “Ntuzigere wifuza kuba umuntu wigaragaza. Imyenda y’umukara—amaherena, ipantalo ndetse n’inkweto—ni ingenzi cyane cyane mu nsengero zifite urumuri ruke.”

2. Gukoresha long lens
Ati: “Uburyo bworoshye bwo gufata amashusho y’umwimerere mu rusengero ni ugukoresha telephoto lens. Lens ya 70mm–200mm izaba inshuti yawe nziza. Ucyeneye kuguma kure, ariko ugafata amashusho asa n’aho uri hafi y’umuntu.”

3. Gukoresha burst mode
Shearer yibukije ko mu gihe abantu baganira cyangwa basabana mu rusengero, gufata ifoto imwe bishobora guhura n’ikibazo cy’uko hari umuntu ugaragaye nabi. “Burst mode izaguha amahitamo menshi mu masegonda make, bikuzanire amafoto bose bagaragara neza.”

4. Gufata amafoto menshi
Avuga ko abafotozi beza mu nsengero batazigera bashyira imbere amafoto yose bafashe. “Benshi nasanze basiba hejuru ya 80% by’amafoto bafashe ku Cyumweru. Ariko uko ufata menshi, ni ko uba ufite amahirwe yo kubona amashusho meza mu gihe cyo kuyatunganya.”

5. Kwirinda gusaba abantu guhagarara neza
Shearer agira ati: “Iyo usanze itsinda riri kuganira, maze ukababwira uti ‘Ndi gufata amafoto, mugire mutya na mutya,’ icyo gihe ndashidikanya ko muzumva mwisanzuye. Amafoto meza ava mu buryo bw’umwimerere, nta guhatira abantu guhagarara neza.”

6. Gukoresha presets
Mu gusoza, Shearer yibukije akamaro ka presets (settings) mu gutunganya amafoto. “Presets zifasha kugira umwimerere uhoraho mu mafoto kandi zigatuma igikorwa cyo kuyatunganya gikorwa vuba.”

Brady Shearer asoza avuga ko intego ye ari ugufasha amatorero guhangana n’ihinduka rinini ry’itumanaho rimaze imyaka 500 ritabaho. Yagize ati: “Ndi Brady Shearer. Mfasha amatorero kumenya uburyo bwo guhangana n’ihinduka rinini mu itumanaho mu myaka 500 ishize.”

Brady Shearer ni we washinze akanayobora Pro Church Tools, urubuga rwashinzwe mu myaka irenga icumi ishize, rukaba rufashwa n’itsinda ry’abakozi barenga 20 bakora igihe cyose, bagamije gufasha amatorero guhangana n’ihinduka rinini mu itumanaho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.