Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba wanyuze imitima ya benshi mu ndirimbo ze zihimbaza Imana zuje ubutumwa bwomora imitima, yateguje indirimbo yahimbiye Polisi.
Uyu muhanzi Theogene Uwiringiyimana wamenyekanye ku izina rya a Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahimbye indirimbo yise "Gerayo Amahoro’’ yahimbiye Polisi y’u Rwanda (RNP) mu rwego rwo kuyishima no gushishikariza abaturarwanda kumvira amabwiriza ya polisi anabibutsa gahunda ya Gerayo amahoro.
Theo Bosebabireba, ni izina abantu bashobora gutangarira baramutse bumvise ko na we ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n’abaturage bo mu gihugu cya Uganda ndetse banahanditse amateka akomeye .
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise "Gerayo amahoro" asaba abatwara ibinyabiziga kujya bagabanya umuvuduko agira ati "Aho ugiye ntabwo ugiye kuzura umuntu wapfuye".
Uyu muhanzi yavuze ko yagiye no mu ndirimbo zigisha akazivanga n’izo guhimbaza Imana asanzwe akora neza zikomora imitima ya benshi ndetse ko nizi zisanzwe zizagirira benshi akamaro.
Si iyi ndirimbo ya "Gerayo amahoro" gusa kuko ateganya no guhimbira Rayon Sports indirimbo kuko ari umufana ukomeye wayo.
Ati "Mu ndirimbo zisigaye inyuma bagomba gutegereza, ngiye kuzakora indirimbo ya Rayon Sports. Njyewe ndi umu-rayon. Ndayikunda cyane. Yego wenda simbibonera umwanya ariko nk’uko hari ibintu biba mu gihugu by’imyidagaduro nanjye ngomba kugira ikinshimisha, ngomba rero kugira ikinshimisha mu gihe nabonye umwanya."
Uyu muhanzi kandi amaze iminsi ari gutumirwa mu bitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu yampamaza ubutumwa bwiza , Dore ko yagiye yampamara mu ndirimbo nyinshi zitandukanye "lngoma", "Soko lmara inyota", "Bosebabireba",....
Yeg nukur lmana yamahoro ijyigonez ikwagure cyane indirimbo zawe ziradunyura cyane iyindirimbo irimo amasomo nukur kand turafashwa cyane
Yeg nukur lmana yamahoro ijyigonez ikwagure cyane indirimbo zawe ziradunyura cyane iyindirimbo irimo amasomo nukur kand turafashwa cyane