× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

The Ben yahishuye ko ari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa asengera ubukwe bwe na Miss Pamella

Category: Love  »  December 2023 »  Sarah Umutoni

The Ben yahishuye ko ari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa asengera ubukwe bwe na Miss Pamella

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa asengera ubukwe bwe n’umukunzi we Pamella buzaba mu mpera z’uyu mwaka.

Mugisha Benjamin wamenyekanye mu Rwanda no hanze yarwo ku izina ry’ubuhanzi The Ben, Mu kiganiro Breakfast with the Stars gica kuri Kiss FM, ikunzwe cyane kubera ibiganiro bitandukanye bivuga ku makuru y’imyidagaduro yo ku isi hose cyane cyane mu Rwanda, yayitangarije ko yafashe igihe cy’amasengesho mbere yuko akora ubukwe.

The Ben ukora umuziki usanzwe ariko azwi no mu ndirimbo ya Gospel yitwa "Thank You" yakoranye na Tom Close, yatangaje ko guhera ku wa Gatanu, ku itariki 8 Ukuboza 2023, mbere y’iminsi irindwi ngo imihango yo gusaba no gukwa ibe, yatangiye gusenga cyane, acishamo no kwiyiriza ubusa, kugira bizagende neza.

Mugisha Benjamin ariwe The Ben wakuriye muri Zion Temple, yahishuye impamvu yanzuye gusengera ubukwe bwe na Pamella. Aragira ati: “Iyi isi rero irimo ibintu bisenya cyane, njye natangiye kwiyiriza, ndi mu masengesho yo gusengera ubukwe bwanjye.”

Iyi mihango yo gusaba nirangira, ni ukuvuga ku itariki 15 Ukuboza 2023, hazakurikiraho ibirori byo gukwa kuri uwo munsi, bizabera mu ihema riri ku Intare Conférence Arena.

Mu byo atakwibagirwa kandi harimo no gusengera umunsi nyirizina, umunsi azatangira kubana n’umugore we Uwicyeza Pamela mu nzu imwe, ni ukuvuga umunsi wa nyawo uzaba ku itariki 23 Ukuboza 2023, habura iminsi ibiri ngo Noheri ibe, umunsi wo gusezerana imbere y’Imana.

Uyu munsi nyamukuru uzabera muri Kigali Convention Centre, akaba ari na ho azakirira abashyitsi batandukanye kandi bakomeye bazaba babutashye.

The Ben yavuze ko yari azi ko azashakana n’umugore utazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu myidagaduro, ariko kubera ko abantu bapanga n’Imana igapanga, kandi ibyo ipanga bikaba bitangaje, yisanze yakunze Pamela, umukobwa mwiza utagira icyasha, wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda. Ati:“ Pamela afite ukuntu akunditse, kuko yarankuruye ndatwarwa wese.”

Ku itariki 16 Ukuboza, nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa, The Ben azasohora indirimbo. Yavuze ko afite indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, akagira n’indi yageneye umukunzi we. Ntawuramenya iyo azasohora kuri iyo tariki, ariko birakekwa ko azasohora iyo yatuye umukunzi we, cyane ko amakuru ahari ari uko mu bukwe, indirimbo izaba iyoboye izindi mu zizaririmbwa ari iyo yatuye Pamela.

Yagarutse ku mubano we n’Imana, ati “Mama ni umuntu usenga cyane. Hari igihe cya Afurika Haguruka yaberaga kwa Gitwaza. Numvise mfite ishyaka njya gusenga [...] Nari mfite iyerekwa. Njya nkumbura iriya minsi. Nari umwana ariko narose ndi kumwe na Yesu, arantwara.”

“Numvaga meze neza. Ikindi gihe ni mu 2004, Mama yararwaye cyane ku buryo byasaga nk’aho byarangiye. Njye namusigaragaho tugasimburana. Numvaga atari bukire mbona Imana irabikoze”.

Uretse kuba ari gusengera ubukwe bwe, uyu muhanzi yakoze n’agashya kadasanzwe mu bahanzi ba secular, avuga ko mu bukwe bwe gusana no gukwa nta nzoga zizaba zihari, ni ukuvuga ibisindisha byose ntabwo bizaba byemewe. Inkuru yashimishije cyane abakristo.

Nta nzoga zemewe mu bukwe bwa The Ben na Pamella

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.