× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Smart Palace Motel i Gisenyi bagufitiye amacumbi meza cyane muri Etaje na WiFi y’ubuntu!! Ibyo kurya no kunywa ntugire ikibazo

Category: Advertorial Posts  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Smart Palace Motel i Gisenyi bagufitiye amacumbi meza cyane muri Etaje na WiFi y'ubuntu!! Ibyo kurya no kunywa ntugire ikibazo

Smart Palace Motel ni Ikigo gitanga serivisi zijyanye no gucumbikira abakigana, giherereye mu karere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba.

Iyo usohoke i Gisenyi, ugiye ku mazi, bimwe abandi bita kujya ku mucanga, ntugahindukire udasuye Smart Palace Motel, ni ikigo gifite inzu ndende nziza ya Etage, winjiramo ugasangamo Amacumbi meza cyane, ariko gifite n’umwihariko ko uhasanga n’icyo kurya.

Akenshi kompanyi zakira abantu ku bijyanye n’amacumbi, usanga ufata icyumba, ukaba waburara, kuko aho gufatira amacumbi ari ugufata urundi rugendo, ariko icyo Smart Palace Motel yaragikemuye, kuko ufata icyumba ariko na serivisi z’ibyo kurya no kunywa ziba zitangwa, amasaha yose wabikenera, icyo kurya icyo ari cyo cyose wakenera n’icyo kunywa ubisanga hafi yawe.

Smart Palace Motel kandi igira ibyumba bijyanye n’igihe, aho buri cyumba kiba gifite douche na toilet byo mu nzu bigezweho, internet ya Wifi, ndetse iyo yagihawe, ukiriya ubishatse yoga amazi ashyushye, kandi harangwa n’isuku nyinshi, nk’uko abagendayo babisobanura.

Uwitwa Toussaint ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, yaganiye ikiganiro n’umunyamakuru wa TV1 mu mpera za 2022, yatangaje ko ashimishwa n’uburyo yakirwa iyo afashe icumbi muri Smart Palace Motel.

Bafite uruganiriro rwiza cyane

Mu magambo ye yaragize ati "Hari amacumbi ajyanye n’igihe kandi ibyumba bifite isuku ihagije". Yongeyeho ko iyo ukeneye icyo kurya, utarinda gusohoka hanze, asoza avuga ko umushyitsi we umusanze i Rubavu amwakirira muri Smart Palace Motel.

Yavuze kandi ho ko hari icyumba (Salon iri VIP) wakakiriramo umuntu, mukicaramo, mukaganira. Ni ahantu hatekanye cyane. Igihe udashaka kwicara muri resitora, uhafatira amafunguro umeze neza nk’uri iwawe mu rugo.

Umunyamakuru wa Paradise.rw wabashije kugera kuri Smart Palace Motel, yatangariye cyane ubwiza bw’amacumbi y’iki kigo n’uburyo bakira abakiriya babo. Ahamya ko aya macumbi ariyo ya mbere muri Rubavu dore ko nta kavuyo kahaba kandi akaba adahenda.

Abahasohokera ni abasirimu gusa kandi biyubashye. Ni inyubako yanakwikira abantu benshi icyarimwe igihe mwatanze gahunda mbere, urugero muri nka korali cyangwa irindi tsinda rinini, biroroshye cyane kuba mwahacumbika kandi buri umwe akarara mu cyumba cye.

Serivisi za Smart Palace Motel ni ntamacyemwa kuko zose uzihabwa utavuye muri icyo kigo. Akarusho rero ku bakunzi b’umupira w’amaguru n’indi myidagaduro, Smart Palace Motel yabatekerejeho, aho yabazaniye ’Big Screen’, wareberaho umupira umeze nk’uwicaye muri stade wabereyemo.

Ku bakunzi b’ibyo kurya bikomoka mu mazi namwe mwashyizwe igorora! Smart Palace Motel igutegurira ifi cyangwa isambaza bavanye mu mazi uwo mwanya bikiri ’Fresh’, ariko si ibyo gusa icyo wakenera cyose barakigutegurira n’isuku ihagije.

Abakunzi b’ibyo kurya byokeje; namwe Smart Palace Motel yabatekereheho, icyo usabye ni cyo uhabwa. Bahamagare kuri nimero ya telefone ikurikira: +250791516879.

Banya-Kigali, babyarwanda, banyarwanda kazi, ni Karibu muri Smart Palace Motel, umukiliya ni Umwami.

Ibtanga byabo bifite isuku utabona ahandi

Buri cyumba gifite ahantu heza wo kumvira akayaga k’Ikivu

Amacumbi yabo ari muri etaje nziza cyane

Uhawe ikaze muri Smart Palace Motel

Bahamagare kuri nimero ya telefone ikurikira: +250791516879.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.