× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ruhango: lmana yongeye kubagenderera mu giterane cyateguwe na Bishop Dr.Rugagi Innocent

Category: Ministry  »  March 2024 »  Alice Uwiduhaye

Ruhango: lmana yongeye kubagenderera mu giterane cyateguwe na Bishop Dr.Rugagi Innocent

Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abacunguwe (Redeemed Gospel Church), Bishop Dr Rugagi Innocent,yateguye igiterane gifite intego igira iti "Imbaraga zo gushima lmana".

Bishop Dr.Rugagi Innocent uherutse mu gihugu cya Tanzania mu mwaka ushize 2023 Nzeri ,umaze kumenyekana cyane mu kibuga cy’ ababwirizabutumwa uzwiho gukoresha n’lmana imirimo n’ibitangaza bikomeye yateguye igiterane kizaba ku wa 30 Werugwe 2024 , aha ni mwijoro rishyira pasika .

lki giterane gifite intego igira iti “Imbaraga zo Gushima” kizagaragaramo Theo Bosebabireba ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi Sauti Hewani Group. SAUTI HEWANI ni abaririmbyi basengera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi, ariko kuri ubu bamaze guhindura izina bitwa SAUTI HEWANI GROUP, ku mpamvu z’uko bashaka kwagura umuziki wabo ukajya ku rwego mpuzamahanga, Engels Worship Team ,Redeemed Choir, ndetse na Evangeliste Gloriose Kashama.

Iki giterane kizabera ku kibuga cyegeranye n’umuturirwa w’akarere ka Ruhango kuva kw’isaha ya saa sita kugera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba .Binavugwako Kandi muri aka karere ariho Bishop Dr.Rugagi lnnocent yatangiriye umurimo w’Imana.

Nk’ uko Bishop Dr.Rugagi Innocent abitangaza avuga ko yuzuye amashimwe y’igitsikamutima ko asubiye gutaramira ku isoko dore ko yahaherukaga mbere ya Covid-19 muri aka karere ka Ruhango.

Dore bimwe mubyo yatangaje agira ati:”Buri muntu wese murugo agira aho yandikira amateka,burya amateka yanjye yo gutangira gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza ari muri aka karere ka Ruhango kurusha ahandi kuko henshi bamenye nyuma bityo duteguyeyo iki giterane mu ntego zo gushima Imana yabanye natwe ikanabana n’abantu bayo ,ikaturindira ubuyobozi bw’igihugu n’igihugu muri rusange none twese tukaba turi amahoro”.

Yakomeje avugako ibi byose n’ibindi aribyo yashingiyeho iki giterane akita icy’imbaraga zo gushima Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.