Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze umwanzuro wa nyuma ku ifungwa ry’insengero rikomeje guhangayikisha Abanyarwanda, yanzura ko izitujuje ibisabwa zigomba gufungwa koko.
Perezida yabivuze kuri uyu wa 14 Kanama 2024, nyuma yo kwakira indahiro z’abadepite n’iya Minisitiri w’Intebe, mu gihe mu Gihugu hose hamaze gufungwa insengero zirenga 8, 000.
Mu ijambo yagejeje ku bari bahari n’Abanyarwanda bose muri rusange rigendanye n’ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa, Paul Kagame yagize ati:
“Ikintu cy’amakanisa ni iki? Murabanza induru ikavuga, ‘Bafunze amakanisa’. Wabanje ugahera ku kuvuga ngo ‘ubundi yagiyeho ate?’ Amakanisa ni iki? Amakanisa ibihumbi ni iki? Abanyarwanda mwarwaye iki koko? Ariko ngira ngo ni ibibazo byo kuba Abanyafurika. Abanyafurika dufite ikibazo rwose.
Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano, bituzamurira ubukungu, bituma Umunyarwanda atagira inzara, biriya bibazo navugaga, zose mugiye kuzimarira mu bintu…
Ko twagize iki kiganiro, tukaganira bihagije, bigasa nk’aho hafashwe umwanzuro, habaye iki nyuma yaho ku buryo twongera tugasubira ha handi? Ubu koko mwebwe nk’Abanyarwanda, mwebwe abadepite mwicaye hano, ubu hejuru yo kuba umudepite, mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri wese yagira ikanisa mu gikari cye?
Ukaba umudepite, ukaba umupasitori, ukagira ikanisa, warangiza abantu bakishyura. Na wa wundi wabujije ibikorwa byari bikwiye kuba bimuha amafaranga, agomba kwishakamo amafaranga akuzanira akaguha!
Mbere na mbere, njyewe mpuye nawe ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba uri umusazi. Ni ho nahera, ugomba kuba uri umusazi. Icya kabiri, nagusaba ubuhamya, ibi ngibi uvuga by’uko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya. Ariko Abanyarwanda mwarapfuye mugera aha ngaha, ku buryo umuntu warindagiye, akaza akabarindagiza, mugakurikira, ntibibe hamwe, bikaba ahantu magana, ibihumbi?
Ariko ibindi by’amafuti, bidusanga hano mwebwe abantu bakuze, bazima mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza igihugu cyose akakigira ingwate, namwe mukarindagira mugakurikira? Uwaturoze se ubwo yarakarabye, wa mugani w’Ikinyarwanda? Abantu ngo mwagiye mu mashuri, mwaraminuje, muri abantu b’abirasi, ba VVIP ugashukwa n’umusazi, mukamukurikira, ntumubaze uti ‘Ariko urantwara he?
Yabajije abari bahari niba bifuza ko bagerwaho n’ibibazo nk’ibigera ku bo mu bindi bihugu bapfa bazira ubuyobe bw’abashumba babo babasaba kutarya n’ibindi agira ati: “Ni byo mushaka kubamo? Ubu muri aha, muhagarariye abaturage, barabatoye, mwarangiza, ni ibyo murimo? Niba mushaka kuba abapasiteri, muve mu budepite, mube abapasiteri.
Ariko na bwo, mbere y’uko muba abapasiteri, ibyo bindi mujyamo, ibyo gushuka abantu mukabahanurira, wabanje ukihanurira, ukamenya ibyo uzaba! Biragenda bikagera no muri politiki, ni nko kuyobya abantu, bakajya mu bwonko bwawe, bagahindura uko ugomba gutekereza, uko ugomba gukora buri kintu.”
Yatanze umwanzuro ugira uti: “Ibitubahirije amategeko, ntibikwiye kubaho. Ubwo rero nabonye bavuga ngo ‘Ubanza Perezida atabizi. Ibintu byo gufunga insengero ni icyaha.’ Ndabizi. Simbishaka. Ibintu by’akajagari noneho n’iyo byaba biri mu madini, simbishaka. Nzabirwanya rwose.”
Paul Kagame yatanze umwanzuro wa nyuma w’uko insengeo zitujuje ibisabwa zigomba gufungwa byanga bikunda