Umuryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (CEP UR Huye), bari hafi gutangira igiterane batumiyemo abigisha bakomeye barimo Isaies Ndayizeye, Cleophas Barore n’abandi.
Buri mwaka aba banyeshuri bagira igiterane cy’ivugabutumwa kidasanzwe cyitwa “Evangelical Campaign” kiba kigamije kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo, gushima Imana, gusana imitima, guhembura, kongera kugarura icyizere ku bagitakaje, gutanga ihumure, gutanga ibyishimo, kugirana ibihe byiza n’Imana n’ibindi.
Kimara iminsi irindwi, ni ukuvuga icyumweru kimwe, aho icyo muri uyu mwaka kizaba kuva ku wa 16 kugeza ku wa 24 Ugushyingo 2024, ku nsanganyamatsiko igira iti “Urubyaro rw’Imana, Umucyo w’Isi”.
Mu bavugabutumwa batumiwe ndetse n’abazagiramo uruhare bose harimo Umuyobozi Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaie, Rev Pastor Ndayishimiye Tharcisse, Rev Pastor Nshutiraguma Jean Baptiste, Rev Pastor Binyonyo Mutware Jeremie;
Rev Pastor Gatanazi Justin, Rev Pastor Rurangwa Valantin, Ev Hakizimana Justin, Ev Kanobano Jean Baptiste, Ev Rugerindinda Alice, Ev Mukeshimana Anne Marie na Pastor Barore Cleophas ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR Remera, akaba asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC).
Si abavugabutumwa gusa batumiwe cyangwa bazagira uruhare muri iki giterane, kuko hari n’amakorali atandukanye y’ahandi ndetse n’asanzwe muri CEP. Izatumiwe ni La Source Choir yo muri ADEPR Mbugangari, Rehoboth Choir yo muri ADEPR Rukiri na Itabaza Choir yo muri ADEPR Taba.
Kizabera muri Stade ya Kaminuza ya Huye, ariko hashyizweho bworoshye buzatuma abantu batazabasha kuhagera na bo bagikurikirana aho bazaba bari hose. Bizanyuzwa kuri YouTube na website mu gihe biba ako kanya (live). YouTube yitwa “CEPURHUYE TV” mu gihe website ari “www.cepurhuye.org.”
Kizanyuzwa no ku zindi mbuga nkoranyambaga zabo zose yaba Fcebook, X, na Instagram. Hose ni bitwa CEP UR Huye Campus.