Abakristo bo muri Pakisitani bagorwa n’imibereho yo kuba Abakristo, kuko igihugu cyabo kigendera ku mahame ya kiyisilamu. Gufata ku ngufu Abakristo no kubasaba kuba Abayisilamu bikomeje guteza inkeke muri iki gihugu.
Usanga Abakristo baho badahabwa agaciro n’ijambo, ndetse rimwe na rimwe bakirengagizwa n’ubuyobozi bwabo bugendera ku mahame ya kiyisilamu.
Ibi byabaye ku mupasiteri n’umuryango we, Babura ubufasha bw’ibanze buturutse ku bayobozi, bituma bahitamo kuba bahunze nyuma y’uko umuturanyi wabo w’umuyisilamu wasambanyije ku gahato umukobwa we w’imyaka 14 yagerageje kumushimuta no kumuhatira kwinjira mu idini ya Islam ngo amugire umugore.
Undi mupasiteri watanze amakuru, yavuze ko umukobwa wa Pasiteri Aslam Masih wo muri Muridke, mu Karere ka Sheikhupura, mu Ntara ya Punjab, yari mu nzira yerekeza ku ishuri ku ya 31 Ukwakira, ubwo Suleman Azhar yamuhatiraga kurira moto ye, yamara kuyimwuriza akamujyana iwe akamufata ku ngufu (Uyu mukobwa wari ufite ubwoba, izina rye ntirizwi nk’uwahohotewe ku ngufu mu buryo bwo kurinda umutekano we). Nyuma yo gufatwa ku ngufu yaribohoye, aramucika, yiruka asubira mu rugo.
Pasiteri Masih yatangarije Christian Daily International-Morning Star News dukesha iyi nkuru ati: "Amaze kugera mu rugo, yatubwiye ko Suleman yari amaze igihe kinini amutoteza, amuhata kugira ngo yinjire mu idini rya Islam hanyuma amugire umugore."
Yakomeje agira ati: “Igihe nahuraga na Suleman, yanteye ubwoba, ambwira ko ngomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ndinde umukobwa wange. Icyo gihe sinari nzi ko yari yamaze kumufata ku ngufu.”
Kubera gutinya no kurinda umutekano w’umukobwa we, Pasiteri Masih yimuriye umuryango we mu rugo rwa mwene wabo i Lahore. Pasiteri yavuze ko ihunga ryabo ryarakaje Azhar, bituma agaba igitero ku rugo rwabo i Muridke, yangiza ibintu ndetse anarasa mu kirere.
Pasiteri Masih, ku ya 2 Ugushyingo yatanze ikirego kuri polisi, ariko ntayagire icyo akora kuri uwo ukekwaho icyaha.
Nyuma yaho yakomeje gutanga ibirego, birangira Umuyobozi w’ishyaka rya Pakisitani Masiha Millat, Aslam Pervez Sahotra, avuze ko ikibazo cye cyagaragaje imbogamizi abakobwa n’abagore b’Abakristo bahura na zo. Yasabye minisitiri w’umujyi wa Punjab n’umugenzuzi mukuru wa polisi muri Punjab kwitondera uru rubanza.
Sahotra yavuze ko uwahohotewe atari umukobwa w’umuryango wa gikristo gusa ahubwo ko ari igihugu. Yatangarije Christian Daily International International-Morning Star News ati: "Twamaganye igitero cyagabwe ku mukobwa wacu ndetse n’iterabwoba rikoreshwa kugira ngo rihatire abantu kwinjira mu idini rya Islam no gushyingiranwa ku ngufu."
Yasabye umuryango w’Abayisilamu kuzamura amajwi yabo, bagafata iya mbere mu kurwanya ayo mahano nk’aya. Pakisitani yashyizwe ku mwanya wa karindwi kuri Open Doors ’2024 World Watch, Urutonde rw’ahantu bigoye kuba Umukristo, nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize.
(Paradise yakoze urutonde rw’ibihugu icumi bigora Abakristo mu kuyoboka Imana)
Inkuru yavuye kuri Christian Post
Iyi foto yafotowe mu mwaka wa 2015. Igaragaza Umupakisitani w’Umukristo uhangayitse ku bwo kuba ari Umukristo, asenga asaba ko Imana imuba hafi ikamurinda gushimutwa n’Abayisilamu