× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Padiri Ndagijimana akomeje gutangaza benshi binyuze ku myigishirize ye akoreshamo imvugo zo mu mihanda

Category: Pastors  »  17 January »  Jean d’Amour Habiyakare

Padiri Ndagijimana akomeje gutangaza benshi binyuze ku myigishirize ye akoreshamo imvugo zo mu mihanda

Padiri Ndagijimana Alex iyo yigisha ijambo ry’Imana akoresha imvugo zizwi nk’izo ku muhanda (slangs) zikunda gukoreshwa n’urubyiruko kugira ngo yisanishe na bo.

Padiri Ndagijimana Alex ni Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Abepisikopi Ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko. Paradise yaguteguriye amagambo Padiri Ndagijimana yakoresheje ubwo yigishaga urubyiruko rurenga ibihumbi 7 rwakoreye urugendo Nyobokamana kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango:

‘Bikiramariya na we yari uwacu kabisa. Yaragiye yegera Yezu ati “None se mwana wange, bariya bapampe bawe ko ikigega cyatse agatara kazimye bigende bite? Yezu Kristu ati “None se mere, tubyitwayemo dute?” Bikiramariya na we ati “Divayi yashize, wareba ukuntu waba ubatamo akarawundi (round) badasebera muri kiriya kidara.

Reba ukuntu wabaremera, bariya bapampe bawe badakema. Amagengo yatangiye kwinyensebura agenda, hari ukuntu atangiye kunyaruka no guca ishene. Biriya bintu rero byo guca ishene buriya ni ikimenyetso cy’uko ibintu bitameze neza kabisa. Umwe araca aha undi agaca hariya.”

Yezu Kristu na we ati “None se mere, ko bariya bantu ubabwira ibintu ntibabikore tubigenze dute?” Mariya ati “Bindekere, ngiye kubijera, ngiye kubimanajinga.” Mariya aragenda ati “Rero basaza nimuze. Mvuye kubabwirira Yezu, ashaka kubatamo. Ariko ibyo bintu byo kwirya no gusuzugura nimubizana murakotora. Icyo ababwira cyose mugikore”

Padiri yakomeje agira ati: “Ibanga ryo kugira ngo amazi ahinduke divayi, ibanga ryo kugira ngo ubushomeri buhindukemo akazi, ibanga ryo kugira ngo umusheri ahinduke fiancée, fiancé ahinduke umugabo, ni uko icyo Yezu Kristu adusaba cyose tugikora.

Iyo ni inama Bikiramariya yagize ate…? Ubwo se nge simbatayemo? Mbatayemo ijambo ry’Imana. Ibanga ryo kugira ngo bitugendekere neza ni uko icyo Yezu Kristu atubwira tugikora, kandi utugira inama y’uko bikwiriye kugenda ni Bikiramariya.”’

Bamwe mu rubyiruko basanzwe bakoresha izi mvugo bita izo ku muhanda bashimiye Padiri Ndagijimana ndetse banamugereranya na Pasiteri Theogene Ngirinshuti watabarutse mu mwaka ushize wa 2023 kuko na we yakundaga kwisanisha n’urubyiruko agakoresha imvugo zo ku muhanda.

Gusa nubwo babimushimiye bamugiriye inama yo kujya yitonda agakoresha amagambo afite ibisobanuro bihuje neza n’icyo ashaka kwigisha kuko hari aho abusanya. Urugero ni ijambo kwinyensebura yakoresheje nko kuva aho wari uri ukagenda buceke, kandi nk’uko urubyiruko rubivuga kwinyensebura bisobanura gukora imibonano mpuzabitsina.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.