× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Opinion: Ibisubizo 3 byiza mu ifungwa ry’amwe mu madini n’amatorero yo mu Rwanda

Category: Ministry  »  14 hours ago »  Nelson Mucyo

Opinion: Ibisubizo 3 byiza mu ifungwa ry'amwe mu madini n'amatorero yo mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufunga ahantu ho gusengera habarirwa mu 5,600-7000, higanjemo insengero za Pentekositi, bamwe bavuga ko bafunze ahantu hatagatifu abandi bati ’wasanga Perezida Kagame atabizi ko insengero zafunzwe’, ndetse birumvikana hari abo bitabanejeje, ariko hari ibisubizo 3 byiza byavuye muri iri fungwa ry’insengero.

Uyu munsi Paradise.rw yahisemo kubazanira impamvu 3 zatuma umuntu atahangayikishwa n’itorero ukundi ariko akaguma kuba umukristo udateshuka. Ubusanzwe amatorero ya Pentekositi, akurura 21% by’abaturage b’u Rwanda. Muri iki gihugu, 40% by’abaturage bajya mu nsengero za Kiliziya Gatolika.

Nubwo iyi myanzuro ya Guverinoma yabaye nk’ikintu gishyaririye bamwe, ariko Perezida Kagame mu masengesho yo gusabira igihugu aherutse kubera muri Kigali Convention Centre yabigarutseho ndetse abitangaho Umucyo.

1. Gufunga Itorero ni Icyemezo kidahubukirwa kuko ni ahantu hahuza abantu bagaterana ku bw’inyungu rusange za kominote ndetse zikaza no kuba inyungu bwite y’umuntu.

Ibi ni igisobanuro cy’uko iyo Perezida afashe umwanzuro ku kintu nk’icyo haba hagendewe ku bintu byinshi ariko bagasanga amaherezo ku nyungu za benshi zafungwa.

Wibaze ko mu nsengero zimwe na zimwe Leta yafunze kuko zitanafite ibyangombwa bizemerera gukora bisobanura ko iyo umuntu adafite icyagombwa ushobora no gusanga nta n’Icyerekezo afite (vision pour la communauté) ari byo bintu bikurura akajagari kavamo ibyo tubona byo kuvuguruzanya, gutukana cyangwa kurwana twakunze kureba.

2.Uwava ku Mana agacika intege ngo bafunze Itorero akagwa agasubirayo (mu byaha) yaba ashyigikira akajagari ndetse yaba atarigeze akizwa neza kuko Imana itubwira muri Bibiliya ko "Imana yacu ari Imana ya gahunda (Ordre)".

Hatabaye gahunda wasanga nyamara twahindutse ibyigomeke ndetse byatuma tumena amavuta imbere y’abantu duhuje urugendo.

Wibaze ko ushize imbaraga ku kwigomeka, kubivamo, gusubira ku gacupa, gusambana, no kujya mu bindi bidashimije Imana ngo kuko Leta ishaka ko abantu babanza kuzuza amategeko atanga rya tuze, wa mutekano, kwa gusengera ahantu heza (smart), waba uhindutse urugero rwiza rw’umukristo mubi ndetse n’umuturage udashaka Iterambere ry’Igihugu cye.

3.Gufunga amwe mu matorero ni impamvu nziza yo kuba wanarokoka abashumba gito n’ibisambo ukaba wanahungira mu yandi maboka meza.

Tutabiciye ku ruhande twagiye tureba ndetse twumva bamwe mu bashumba ndetse ibyo bigisha bikatubera nk’iteme ry’irimbukiro mbese nk’ubuhenembere, ubuhezankuni bukomeye.

Bimwe mu byabarangaga wasangaga bisa n’aho bihuriye no kutiga tewokojia ibindi bisa nko kuza mu bintu ufite icyo ugamije. Turibuka intambara z’urudaca twumvaga mu bakozi b’Imana bamwe na bamwe wakumva amagambo bavuze yaba ku mbuga nkoranya mbaga cyangwa kuri mbwirwa ruhame ukavuga uti "kabaye".

Izi mvugo ndetse n’iyi myifatire yagaragarazaga ukutuzuza neza inshingano z’ibyo wigiye, ugukora ibyo uzi, uguhuzagurika gukabije ndetse ibi byagejeje benshi no mu butabera bamwe bisanga bari mu magereza.

Biracyashoboka rero kuba wakwisunga abujuje ibyo abandi batujuje, iki gishobora kuba ari cyo gihe cyawe ahubwo cyo guhindura Itorero! Bitekerezeho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.