Nkundimana Elie ni umuramyi uri kuzamuka neza akaba abarizwa ADEPR Mbugangari, yashyize hanze igihangano yise "Sijaiona".
Mu busanzwe Nkundimana Elie ukoresha izina ry’ ubuhanze nka Elino, kuri uyu 02 Gicurasi 2024 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise "Sijaiona". Ni indirimbo ije nyuma y’iyo uyu muramyi yahereyeho yise "Bwa buntu butangaje ".
lndirimbo z’uyu Muramyi Elino zuzuye amagambo meza y’ubuhanga atanga ihumure ku muntu wese wayumvise ndetse n’amajwi meza cyane.
Uyu muramyi Elino ukomoka iwabo w’abaramyi mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba yandikana indirimbo ze ubuhanga bwuzuye mwuka wera.
lyi ndirimbo "Sijaiona" yafatanije n’abavandimwe be kwegereza abantu kuri Kristo abo twavugamo nka Rachel umukobwa ushimwa n’lmana mu mico no mu myifatire wiga muri UR ishami rya Huye ndetse akaba abarizwa muri korali ya CEP yitwa Elayo. Usibye na Elayo ni umwe mu baririmba muri La source Choir.
lkigaragara umuryango umuramyi Elino akomokamo bifitemo impano to kuririmba ndetse mu majwi meza cyane.
Muri iyi ndirimbo Sijaiona atangira avuga: "Sitasumbuka kwa kuwa Mungu ananitunza daima, anachukuwa mizigo yangu nyakati zote za mwendo.Sitasumbuka kwa kuwa Mungu ni baba yangu kabisa. Hawezi kunisahau mimi ingawa akijificha.
Bikiriza bavuga :" Sijaiona nyingine siku, na jana imetoweka, na leo Mungu anazijuwa hitaji zote ninazo.
Ndetse bagakimeza nibitero bikurikiyeho bati :" Sitasumbuka kwa kuwa Mungu anishibisha neema, anipa yote yanifaayo kwa roho yangu na mwili.
Mauwa yote anayavika, Na ndege wote wa anga wanapokea chakula chao pasipo shamba na ghala. Ninafurahi katika Bwana, Na kama ndege naimba. Najuwa kwamba nyakati zote babangu ananitunza.
Basoza bavuga :" na jana imetoweka, na leo Mungu anazijuwa hitaji zote ninazo.
Mu kiganiro uyu muramyi aherutse kugirana na Paradise ubwo yabazwaga intego ye, yagize ati: "Intego yanjye ni uko ijambo ry’Imana rigera kure. Ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo, (Abakolosayi 1:28). Ikindi kandi abantu batarakizwa ni ukwakira ubuntu bw’Imana bakabohorwa".
Usibye no kuba Elino ari umuririmbyi ni umubwirizabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Elino avuka ari uwa kane mu muryango wabo. Ku mbuga nkoranyambaga zose uyu muhanzi akoresha amazina ye "Nkundimana Elia".
Nkundimana Elie ni umuramyi uri kuzamuka neza mu muziki w Gospel