× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’uko Imana yakoresheje True Promises iracyakomeje kugaburira abantu muri Kaminuza i Huye

Category: Ministry  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Nyuma y'uko Imana yakoresheje True Promises iracyakomeje kugaburira abantu muri Kaminuza i Huye

Umuryango w’abanyeshuri b’aba Methodiste (AJEMEL) ukorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye ukomeje guhembura abantu mu gikorwa ngarukamwaka cya Garuka Ushime.

Nk’uko bisanzwe buri gihe ngarukamwaka ihuriro ry’abanyeshuri b’aba Methodiste bagamije gushima lmana bibuka imirimo lmana yabakoreye. Ni igiterane cyatangiye kuri uyu 02 Ukuboza ndetse gikomeza no ku cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.

Nyuma y’uko abitabiriye iki giterane kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 bujujwe n’ibihangano bya True Promises, Shalom Worship team na Chorale La Bonne Nouvelle n’umuvugabutumwa Pastor Rubare Elie bakomeje kuri iki cyumweru bakomeza guhembuka bakira ibitunga ubugingo.

Ku cyumweru hari hari korali Bethel guturuka i Musanze na Chorale Enihakore guturuka muri CEP UR Huye na Pastor Bizimana Seth.

Umuyobozi w’abanyeshuri b’aba Methodiste (AJEMEL), Niyomugabo Felecien, mu kiganiro na Paradise yahishuye ko muri UR Huye ari ho hazava ikibatsi cy’ububyutse buzakwira u Rwanda, Africa kugera ku isi, bityo ni igihe cyo kwakira ububyutse no kubugeza ku Isi.

Yagize ati: "Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tubibutse ko ari ho Imana yasezeranije ko hazava ikibatsi cy’ububyutse buzakwira u Rwanda, Africa kugera ku isi hose. Rero ni igihe cyacu ngo twakire ububyutse tubukwize aho hose Imana yasezeranije ko buzagera".

Tubibutse ko iki gikorwa cyabereye ku kibuga cy’iyi Kaminuza nkuru y’u Rwanda ahazwi nko kuri stadium

Niyomugabo Felecien Umuyobozi wa AJEMEL

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.